Abacuruzi bo mu Rwanda bakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’ibya mashanyarazi byakoreshejwe basabwe gutangira gukora ubucuruzi bw’ubahiriza amabwiriza yashyizweho mu murongo w’iyubayirizwa ry’ubuziranenge bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’bya mashanyarazi biba byakoreshejwe , nyuma bigasibizwa ku masoko.
Ay’amabwiriza akaba yaratangiye kubahirizwa tariki 11 Nyakanga 2022 , muri ay’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ubucuruzi bw’ibi bikoresho byakoreshejwe hakaba harimo nuko uwifuza wese gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’bya mashanyarazi byakoreshejwe agomba kubanza gusaba uruhushya rubimwemerera rutangwa n’ikigo kibishinzwe mu Rwanda (RICA) .
ni muri urwo rwego , kuwa kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 ikigo cya RICA gifatanyije na Police y’igihugu , urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ikigo gishinzwe iterambere (RDB) bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo gusobanura amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe by’amashanyarazi ndetse n’iby’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’ikigo cya RICA , Madam Beatrice Uwumukiza akaba yaravuzeko kuba nta mabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’bya mashanyarazi byakoreshejwe byatumye habaho icyuho cyo gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’bya mashanyarazi butemewe ndetse n’ubucuruzi bw’ibikoresho biba byibwe.
ni mugihe aya mabwiriza yashyizweho kandi azaba agenga n’ibindi bikoresho byakoreshejwe bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga ndetse n’amashanyarazi , ibi bikaba byinganjemo ibikoresho byo mu biro , ibikoresho by’itumanaho , ibikoresho byo mu rugo , ibikoresho b’ikoreshwa muri siporo ndetse n’ibindi bikoresho byakoreshejweho , nyuma bigasubizwa ku masoko.
Umucuriza wifuza gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’bya mashanyarazi byakoreshejwe akaba agomba gusaba uruhushya rutangwa n’ikigo k’igihugu gifite ubugenzuzi bw’ubuziranenge , ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) , urwo ruhushya rukaba rumara igihe k’imyaka 2 yongerwa.
RICA , ikaba isaba umucuruzi ugiye kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga n’bya mashanyarazi byakoreshejwe agomba kubanza kugenzura neza ko ibyo bikoresho agiye kugura byujuje ibisabwa ndetse n’amabwiriza y’ubuziranenge akabona kubigura.
ni mugihe umuguzi w’ibi bikoresho we asabwa kubanza kugenzura neza niba icyo gikoresho ashaka kugura aricyuho mucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse agasabwa no kubika neza amakuru yicyo gukoresha yaguze , RICA ikaba imenyesha abasanzwe bakora ubu buruzi ko bagomba kugera mu Ukwakira baramaze guhuza ubucuruzi bwabo nay’amabwiriza abugenga.