Home Amakuru Rwanda : 2023 abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha Gas iri gucukurwa mu kiyaga...

Rwanda : 2023 abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha Gas iri gucukurwa mu kiyaga cya Kivu

Mu mwaka wa 2023 abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha gas itunganyirizwa mu Rwanda mugihe hakomeje umushinga wo gucukura gas yo mu kiyaga cya Kivu no kuyitunganya ngo itangire kwifashijwa n’abanyarwanda mu guteka , kumwe no gukoreshwa munganda ndetse no mu binyabiziga byo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 , leta y’u Rwanda ibinyujiji mu kigo k’igihugu gishinzwe mine , peterori na Gas mu Rwanda (RMB) ndetse n’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) yasinyanye amasezerano n’ikigo cya Gasmeth Energy limit azafasha iki kigo gucukura no gutunganya Gas iri mu kiyaga cya Kivu , mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka rubavu.

Umushinga wo gucukura gas yo mu kiyaga cya Kivu , akaba ari umushinga ugomba gutwara amafaranga angana na miliyoni 400 z’amadorari urimo kubaka uruganda ruzajya rucukura iyi Gas , aho ikigo gifite munshingano gucukura iyi Gas , Gasmeth energy limit kizacukura ndetse k’ikanatandukanya Gas methane k’ikayitwara mu rundi ruganda ruzayitunganya ikabona kujyanwa kw’isoko ryo mu gihugu no kw’isoko ryo hanze y’igihugu.

Icukurwa rya Gas yo mu kiyaga cya Kivu , akaba ari umushinga witezweho na goverinoma y’u Rwanda kuzagabanya igiciro cya Gas yo gutekesha cya zamutse mu Rwanda aho icupa ry’ibiro 12 ryavuye ku mafaranga ibihumbi 12,600 kuri ubu rikaba rigeze ku bihumbi 18,500 .

Umuyobozi wa Gasmeth energy limit ushinzwe imyubakire muri iki kigo Manzi Steven yasobanuyeko hari ibyiciro 2 byo kubaka uy’umushinga , ni mugihe Gas iri muri iki kiyaga cya Kivu izajya icukurwa mu birometero biri hagati ya 30 na 35 uvuye ahari kubakwa uruganda ruzajya ruyicukura rukana yitunganya.

ni mugihe uy’umushinga wakunze gutinzwa n’icyorezo cya covid-19 , bitewe n’ingamba zafashwe zo ku kirinda , umuyobozi wa Gasmeth energy limit Stephen Tiernney akaba yaravuzeko uy’umushinga wo gucukura iyi Gas yo mu kiyaga cya Kivu uhagaze neza kandi ko mu mezi 12 ari imbere uzaba waratangiye gutanga umusaruro bawitezeho.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here