Imyigaragambyo igeze ku munsi wa gatatu wayo mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma , yamagana ingabo z’umuryango wa bibumbye Monusco yatangajeko imaze gupfusha umusirikare 1 ndetse n’abapolice 2 , mugihe imyigaragambyo yo ikomeje gufata intera muri uy’umujyi wa Goma.
Amakuru akaba avugako abanye-congo bagera kuri 15 bamaze gupfira muri iy’imyigaragambyo ndetse abagera kuri 50 bakaba bamaze kuyikomerekeramo , abari mu myigaragambyo muri uy’umujyi wa Goma bakaba bari gushinja ingabo za Monusco kuba arizo ziri kurasa abigaragambya kandi bari gukora imyigaragambyo bise iy’amahoro.
Monusco , ikaba yaramaganye iy’imyigaragambyo ikomeje kwibasira ibikorwa byayo muri Goma akenshi byiganjemo kwiba no gusahura ibikoresho by’uyu muryango , Monusco mw’itangazo ryamagana iy’imyigaragambyo ikaba kandi yaravuze ko amahoro atazigera aboneka mu mvururu , ni mugihe abanye-congo bo barayihe guhagarika iy’imyigaragambyo aruko nta musirikare cyangwa umupolice wa Monusco bakibona muri Goma.
Umusirkare 1 n’abapolice 2 ba Monusco bapfiriye muri iy’imyigaragambyo bakaba bapfiriye ku kigo cya Monusco gihereye I Butembo muri kivu ya majyaruguru , aho abigaragambya bakoresheje intwaro bambuye umupolice wa Congo maze bakayikoresha barasa ku ngabo za Monusco maze batatu bagahita bahasize ubuzima , ni mugihe undi musirikare wa Monusco we yakomeretse bikomeye cyane.
Mu mashusho yafashwe kuri uyu wa gatatu muri iy’imyigaragambyo akaba yagaraje abanye-congo benshi bari mu myigaragambyo binjira mu kigo cya Monusco , bagasahura ibikoresho by’uyu muryango birimo amamatera , ibitandata , mudasobwa (computer) ndetse n’ibindi bitandukanye ni mugihe hari ifoto yashyizwe ku karubanda igaragaza ingabo za FARDC ziri I Goma nazo zikoreye imirasire ya Monusco , nazo ziri gusahura Monusco.
Source : BBC