Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida Felix Tnhisekedi bagiye guhurira mu mujyi wa Luanda mu gihugu cya Angola mu biganiro byo gushaka igisubizo k’ibibazo by’intambara bikomeje gufata intera mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo aho ingabo za FARDC zihanganye n’umutwe wa M23.
Ibi biganiro byaba bakuru b’ibihugu akaba ari ibiganiro byatumijwe na Perezida w’igihugu cya Angola João Lourenco ukora nk’umuhuza hagati y’impande zombi yaba U Rwanda n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu guhosha amakimbirane binyuze mu biganiro by’amahoro.
Amakuru aturuka muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo akaba avugako aba bakuru b’ibihugu bombi bazahurira mu mujyi wa Luanda kuwa gatanu cyangwa kuwa gatandatu wiki cyumweru , ni mugihe uruhande rw’u Rwanda rwo rwatangajeko ahubwo ntagihindutse abakuru b’ibihugu bari guhura kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2022.
Ibi biganiro bikaba bigiye kuba mugihe hashize igihe kinini Perezida wa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo Felix Tnhisekedi mumvugo ze akenshi yumvikanye ashinja U Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za FARDC ndetse uy’umutwe was M23 ukaba waramaze no gufata umujyi wa Bunagana.
Ni mugihe ariko U Rwanda rwo rwahakanye ibi birego bya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse rukavugako ibibazo by’iki gihugu cya Congo ari ibibazo bishingiye muri politike y’imbere mu gihugu cya Congo kandi ko ntaho U Rwanda ruhuriye nibyo bibazo by’abanye-congo ubwabo.
Source : Jeuneafrique