Mu gihugu cy’ubwongereza Minisitiri w’ubuzima Sajid Javid ndetse na Minisitiri w’imari Rishi Sunak beguye ku nshingano zabo nyuma yo gushinja ubuyobozi bwa Minisitiri w’intebe Boris Johnson kugira imikorere idahwitse mu buyozi bwe.
Ni mugihe Boris Johnson aherutse gusaba imbabazi nyuma yuko bimenyekanyeko Boris yagiriye ikizere uwitwa Chris Pincher akamushyira mu bashinzwe imyitwarire mw’ishyaka rye rya Conservative party kandi ari umuntu warezwe icyaha k’imyitwarire mibi mu mwaka 2009 harimo no kurwana.
Chris Pincher nyuma y’ibi birego yakoze mu mwaka wa 2009 byongeye kuzamuka nyuma yuko Boris Johnson amuhaye inshingano , Chris Pincher akaba yarayise yirukanwa mw’ishyaka rya Conservative party rya Boris Johnson ndetse anahagarikwa mu nteko nshigamategeko y’ubwongereza.
Iyirukanwa no guhagarikwa mu nteko nshigamategeko y’ubwongereza kwa Chris Pincher bikaba byaratumye minisitiri Boris Johnson asaba imbabazi ku kuba yarahaye akazi umuntu azinezako afite imyitwarire idahwitse maze avugako habayeho amakosa ati “ni ikosa” , ariko arisabira imbabazi.
Rishi Sunak na Sajid Javid beguye ku nshingano zabo bakaba basanzwe bari mw’ishyaka rimwe na minisitiri Boris Johnson rya Conservative party , ubwo Boris yahaga inshingano Pincher bakaba baravuzeko ibyo yakoze ari amarorerwa aharabika izina rye , irya bo bakora , irya bagize ishyaka ayoboye ndetse na leta y’ubwongereza muri rusange.
Boris kuri ubu mu gihugu cye akaba ari ku gitutu kinshi cyane k’ibibazo bigiye binyuranye akomeje guhangana nabyo by’umwihariko ibibazo by’ubukungu , ubuzima bwahenze bwo kubaho n’ibindi bitandukanye , ni mugihe hakomeje urwikekwe rwuko uy’umugabo Boris adashobora kongera kwegukana atsinze yo gukomeza kuba minisitiri w’intebe w’iki gihugu cy’ubwongereza mu matora ateganyijwe kuba .
Source : Reuters