Ibitaro byo mu gihugu cya kenya byatangajeko bihangayikishijwe n’umubare mwinshi w’abaturage b’iki gihugu bakomeje kubigana bavugako bashaka kugurisha impyiko ukomeje kwiyongera , bikavugako ari ibintu biteye impugenge.
Ibitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) nabyo bikaba biri mu bitaro by’iki gihugu cya Kenya byagaragaje izi mpugenge kuko ibi bitaro bya Kenyatta hospital bikaba byaratangajeko byagiye byakira umubare w’abantu benshi mu bihe bitandukanye ba bibaza igiciro cy’impyiko.
Umubare w’abantu bashaka kugurisha impyiko zabo muri iki gihugu cya Kenya ukomeje kwiyongera , bivugwako ushobora kuba ufite aho uhuriye nizamuka ry’ibiciro muri Kenya cyane cyane ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ndetse n’ibiribwa.
Inzego z’ubuzima zo muri iki gihugu cya Kenya zikaba zongeye kwibutsa abanya-kenya ko kugurisha ingingo z’umubiri ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko ndetse zibabwirako ibyo bikorwa igihe muganga ubishinzwe abonako ari ngombwa.
Ubuyobozi bw’iki gihugu cya Kenya bwanibukije abaturage ko ugurisha ingingo z’umubiri we angomba kuba afite impamvu zirenze izo kuba yaba ashaka amafaranga gusa , muri iki gihugu cya Kenya inzego z’ubuzima zigiye kumara igihe zirwana n’ikibazo cy’abantu bakomeje kugana ibitaro bashaka kugurisha impyiko zabo mu guhangana n’ikibazo cyizamuka ry’ibiciro muri iki gihugu cya Kenya.
Source : Citizen