Home Amakuru MONUSCO yamaganye ivangura ry'abantu rikomeje kuzamuka muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo

MONUSCO yamaganye ivangura ry’abantu rikomeje kuzamuka muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo

Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango wa bibumbye(MONUSCO) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo na goverinoma yiki gihugu , iz’impande zombi za maganye amagambo abiba amacakuburi akangurira abanye-congo kwanga abandi .

Ibi bikaba byaratangajwe nyuma y’imyigarambyo yabereye mu mujyi wa Goma maze abari bayirimo bakibasira ibikorwa by’ubucuruzi by’abanyarwanda bakorera muri iki gihugu cya Congo ndetse n’ibikorwa by’abanye-congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Umuvugizi w’ingabo z’umuryango wa bibumbye(MONUSCO) w’ungirije ziri muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo Ndeye Khady Lol , yavuzeko umuryango wa bibumbye utewe impungenge na raporo zigaragaza ukwiyongera kurwango ku gice kimwe cy’abaturage , batuye iki gihugu cya Congo.

Inama nkuru y’umutekano w’igihugu cya Congo yateranye tariki 16 Kamena 2022 yari nayobowe na Perezida Felix Tshisekedi kuri ubu uyoboye Congo , mu myanzuro yiyi nama nayo yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gufata ingamba zikomeye muri ibi bihe Congo irimo.

Minisitiri w’itangazamakuru mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo akaba n’umuvigizi wa goverinoma Patrice Muyaya Katembwe , asoma imyanzuro y’inama nkuru y’umutekano wiki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.

Yaragize ati ” Inama nkuru y’umutekano yasabye minisitiri w’ubutegetsi n’umutekano kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse Inama nkuru y’umutekano iranasa Komiseri mukuru wa Police y’igihugu gufata ingamba mu kwirinda umwuka wa maca kubiri , guhohotera abantu, n’ibindi bikorwa byose byateza umwiryane muri ibi bihe DRC irimo”.

Muri iy’inama kandi nkuru y’umutekano w’igihugu cya Congo yari yobowe na Perezida Felix Tnhisekedi hafatiwemo n’indi myanzuro itandukanye harimo no gusaba goverinoma y’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo guhita ihagarika amasezerano yose yari ifitanye n’igihugu cy’u Rwanda , muguca umubano burundu wari hagati y’ibihugu byombi.

Source : igihe

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here