Home Amakuru Papa Francis yasabye imbabazi abaturage b'igihugu cya DR Congo n'abaturage b'igihugu cya...

Papa Francis yasabye imbabazi abaturage b’igihugu cya DR Congo n’abaturage b’igihugu cya Sudan y’epfo

Umushumba wa kiliziya gatorika kw’isi Papa Francis yasabye imbabazi abaturage bo mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’abaturage b’igihugu cya Sudan y’epfo , kubera ingendo yagombaga gukorera muri ibi bihugu ariko akaza kuzisubika.

Umushumba wa kiliziya gatorika kw’isi Papa Francis akaba yarasubitse iz’ingendo nyuma y’ikibazo cy’uburwayi bw’ivi afite kuri ubu ugendera mu kagare ka barwayi yahawe na muganga we ushinzwe kumukurikirana kubera ko atakibasha kugenda , kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi afite.

Papa Francis ubu butumwa bwo gusaba imbabazi akaba yarabutambikije muri misa yasasomye ku cyumweru tariki 12 Kamena 2022 , ni mugihe kuwa kane w’icyumweru gisize tariki 9 Kamena 2022 aribwo ibiro bya Vatican byatangajeko ingendo Papa Francis yari kugirira muri Africa yasubitswe.

Mw’itangazo Vatican yasohoye tariki 9 Kamena 2022 , Vatican yatangajeko ingendo umushumba wa kiliziya gatorika kw’isi Papa Francis yari kugirira ku mugabane wa Africa hagati ya tariki 2 na tariki 7 z’ukwezi kwa Nyakanga 2022 za subitswe ku busabe bwa muganga we , kubera uburwayi bw’ivi afite.

Mu butumwa yageneye ibihumbi by’abantu bari bitabiriye misa yabereye muri bazirika yitiriwe mu tagatifu Petero I Roma , umushumba wa kiliziya gatorika kw’isi Papa Francis yiseguye ku baturage bo mu bihugu bya DR Congo na Sudan y’epfo yari afitemo ingendo , nyuma zikaza gusubikwa.

Papa Francis akaba yarasubitse iz’ingendo yari kuzagirira muri ibi bihugu , mugihe ari ibihugu bikomeje kurangwamo umutekano muke by’umwihariko igihugu cya DR Congo kuri ubu gikomeje kumererwa nabi n’umutwe wa M23 ukirasaho ubutitsa mu burasirazuba bw’iki gihugu ahari no mu bice by’iki gihugu Papa Francis yari kuzasura.

Source : Vatican News

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here