Umuvugizi wa Police mu Rwanda CP John Bosco Kabera yamaze impugenge abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu mujyi wa kigali bazaba bakoresha imihanda yo mu mujyi wa kigali mu gihe k’inama ya CHOGM , igiye gutangira kubera mu Rwanda kuva tariki 20 kugeza tariki 25 Kamena 2022.
CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Police mu Rwanda , yamaze impugenge abatuye mu mujyi wa kigali ko nta muhanda uzigera ufungwa mu gihe CHOGM izaba iri kubera mu Rwanda nkuko bamwe babitekereza cyangwa se benshi bakomeje ku byibaza.
CP John Bosco Kabera akaba yavuzeko mu gihe k’inama ya CHOGM mu mujyi wa kigali hari imihanda izajya ushobora kuba yafungwa igihe gito mu gihe hari abayobozi bagiye kuyikoresha cyangwa kuyinyuramo ariko nyuma yo gukoreshwa n’abayobozi iyo mihanda ukongera igafungurwa.
CP John Bosco yavuzeko hari inama ziteganyijwe kubera ahantu hatandukanye mu mujyi wa kigali kandi ko Police y’u Rwanda by’umwihariko Police ikorera mu muhanda izajya itanga amatangazo asobanura uburyo imihanda runaka irimo gukoreshwa umunsi umwe mbereyuko inama iterana.
CP Kabera avugako mu gihe abashyitsi bazaba baza mu gihugu , igihe harimo kuba inama ndetse n’igihe abashyitsi bazaba barimo bataha aho bateganyirijwe kuba hari imihanda izaba ikoreshwa cyane agasabako igihe hari uzaba ashaka kwihuta yazajya akoresha undi muhanda kugirango bitamutinza.
CHOGM akaba ari inama ihuza ibihugu 54 byo kw’isi bihuriye mu muryango wa Commonwealth umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza , CHOGM ikaba igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 26 nyuma y’imyaka 2 isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 .