Home Amakuru Rwanda : Minisiteri y'uburezi yatanze ikiruhuko ku banyeshuri mu mujyi wa Kigali...

Rwanda : Minisiteri y’uburezi yatanze ikiruhuko ku banyeshuri mu mujyi wa Kigali mu kwitegura inama ya CHOGM2022

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yatangajeko abanyeshuri bo mu mujyi wa kigali biga bataha ko bazasubiramo amasomo bari mu rugo mu gihe k’icyumweru inama ya CHOGM2022 iri kuba , inama izatangira tariki ya 20 kugeza tariki 25 z’ukwezi kwa Kamena 2022.

MINEDUC ikaba yatangajeko yashyizeho ubu buryo mu koroshya ikibazo cy’ingendo mu mujyi wa kigali mu gihe k’inama ya CHOGM no kutabangamira abanyeshuri biga bataha ndetse n’abarezi babo , ni mugihe abanyeshuri bo mu mujyi wa kigali biga baba ku mashuri bo MINEDUC yavuzeko bazakomeza kuba mu bigo bigaho.

MINEDUC ikaba yatangajeko ibizamini bisoza umwaka wa mashuri igihebwe cya gatatu ku banyeshuri bagendera kunteganya nyigisho y’u Rwanda bizatangitara tariki ya 27 Kamena 2022 mu gihugu hose , MINEDUC ikaba yavuzeko biteganyijweko ibi bizamini bizarangira ku matariki atandukanye bitewe n’ingengabihe ikigo cya NESA kizatangaza.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza na yisumbuye bwana Gasupari Twagirayezu asobanura impinduka zabayeho ku banyeshuri biga mu mujyi wa kigali , yasabye abayobozi b’ibigo bya mashuri guha abanyeshuri ibizabafasha gusubiramo amasomo yabo mu gihe bazaba bari mu rugo ndetse na bazaba bari ku mashuri batatashye.

Muri iki kiganiro aganira na RBA , Gasupari Twagirayezu akaba yavuzeko ntakizayinduka ku ngengabihe yo gusoza amasomo y’igihebwe cya gatatu yari yarateganyijwe ya tariki 15 Nyakanga , maze avugako biteganyijweko kurangiza ikiciro cy’amashuri abanza ari tariki 8 Nyakanga , ikiciro cy’amashuri yisumbuye ari tariki 12 , ni mugihe abiga ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ari tariki 11.

Bwana Twagirayezu akaba yakomeje avugako abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuforomo bo basazoza amasomo yabo tariki 13 , abiga amashuri ya nderabarezi (TTC) bakazarangiza tariki 14 ni mugihe abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bwana Twagirayezu yavuzeko nabo bazasoza amasomo yabo tariki 13 Nyakanga 2022 .

Source : RBA

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here