Home Mu Mahanga Ukraine irigupfusha abasirikare bari hagati 100 na 200 ku munsi mu ntambara...

Ukraine irigupfusha abasirikare bari hagati 100 na 200 ku munsi mu ntambara ihanganyemo n’uburusiya mu ntara ya Donbas

Igihugu cya Ukraine gikomeje gutakaza abasirikare benshi ku munsi biciwe mu ntambara iki gihugu cya ukraine gihanganyemo n’uburusiya mu ntara ya Donbas n’umujyi wa Severodonetsk aho bitangazwa n’ubuyobozi bwa Ukraine ko ku munsi abasirikare 100 ba Ukraine bari kwicwa n’ingabo z’burusiya.

Umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelenskyy bwana Mykhailo Podolyak akaba yatangajeko igihugu cye cya Ukraine kuri ubu aho intambara igeze mu ntara ya Donbas n’umujyi wa Severodonetsk Ukraine iri gutakaza abasirikare bari hagati 100 na 200 bishwe n’ingabo z’burusiya.

Aba basirikare ba Ukraine bari kungwa kurugamba buri munsi kandi bemejwe na minisitiri w’ingabo z’igihugu cya Ukraine bwana Oleksii Reznikov , kuri uyu wa kane tariki 9 Kamena 2022 akaba aribwo minisitiri Oleksii Reznikov yavuzeko Ukraine iri gutakaza abasirikare barenga 100 ku munsi baguye ku rugamba mugihe abandi bagera kuri 500 bakomereka.

Ni mugihe ubutegetsi bw’igihugu cya Ukraine bukorera mu mujyi wa Kyiv bwo bwemejeko igihugu cya Ukraine kimaze kubura abasirikare bagera ku bihumbi 10 kuva uburusiya bwabatangizaho intambara mu kwezi kwa kabiri tariki 24 uy’umwaka wa 2022 , intambara yamaze kwinjira mu kwezi kwayo kwa 4 .

Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America akaba yarongeye kwikoma Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy , avugako Perezida Volodymyr Zelenskyy atigeze amwumvira ubwo ubutasi bwa America bwamerekagako uburusiya buteganya gutangiza ibitero ku gihugu kiwe cya Ukraine.

Aya magambo ya Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America akaba yafashwe nko guterana amagambo na Perezida Volodymyr Zelenskyy ndetse akaba yanakurura umubano nanone mubi hagati y’ibihugu byombi ubundi byari bimeze nk’umwana na se.

Gusa nubwo uburusiya bukomeje kurasa ubudahagara ku ngabo za Ukraine , ubutegetsi bwa Ukraine bwo buvugako nta biganiro by’amahoro bizigera bibaho igihe cyose igihugu cy’uburusiya kitarasubiza ubutaka bwa Ukraine ingabo zacyo zimaze kwigarurira , ni mugihe Perezida Zelenskyy yavuzeko uburusiya bumaze kwigarurira aharenga 20% by’ubutaka bwa Ukraine bwose.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here