Leta z’u Rwanda na Uganda zasabye umuryango wa bibumbye UN , gukurikiranira hafi imvugo zihembera ingenga bitekerezo ya Jenoside , imvugo zikomeje gukwirakwizwa mu gihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo bikozwe na bamwe mu bayobizi b’iki gihugu cya Congo.
Ubu busabe bukaba bwatanzwe n’abambasaderi b’ibihugu byombi U Rwanda na Uganda mu muryango wa bibumbye mu nama y’uyu muryango idasanzwe y’ibandaga ku gihugu cya Congo yabereye ku kicaro cy’umuryango wa bibumbye I New York muri leta zunze ubumwe za America.
Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye U Rwanda mu muryango wa bibumbye yabwiye akanama kuyu muryango wa bibumbye gashinzwe kugarura amahoro kw’isi UN Security council ko aho ibintu bigana atariheza rero ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurebera.
Ambasaderi Adonai Ayebare uhagarariye Uganda muri uy’umuryango wa bibumbye nawe yunze murya mugenzi we Ambasaderi Gatete Claver avugako yamaganye imvugo zibiba urwango n’amacakubiri zikomeje kugaragara mu bayobizi ba Repabulika ya demokarasi ya Congo.
Adonai Ayebare akaba yasabye umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyigikira inzira yashyizweho igamije gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC binyuze mu bufatanye bw’igihugu bigize ICGLR ndetse n’umuryango wa Africa y’iburasirazuba EAC.
Mu Kanama ku muryango wa bibumbye gashinzwe kugarura amahoro kw’isi UN Security council , U Rwanda rwongeye kwamagana ihohoterwa riri gukorerwa abanye-congo bavuga ikinyarwanda ndetse n’ababita abanyarwanda.
U Rwanda rukaba rwanateye utwatsi ibirego bya leta ya Congo ishinja U Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’abanye-congo bavuga ikinyarwanda , Claver Gatete akaba yavuzeko mu myaka 9 ishize U Rwanda rwakoze ibishoboka byose kugirango ikibazo cya M23 kirangire ariko goverinoma ya Congo ikabigendamo biguru ntege.