Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’ubudage Olfa Scholz mu ruzinduko rwa kazi yagiriye mu gihugu cya Africa y’epfo , yongeye kuganira na Perezida Cyril Ramaphose w’igihugu cya Africa y’epfo ku ntambara ya Ukraine n’uburusiya ikomeje kugaraguza agati abatuye isi by’umwihariko abanyaburayi.
Nyuma y’ibi biganiro byahuje abategetsi b’ibihugu byombi , babwiye itangazamakuru ko umuryango mpuzamahanga ko ukwiye gushishikariza impande zombi yaba uruhande rw’uburusiya ndetse nurwa Ukraine kujya mu mishyikirano yo guharika intambara ku mpande zombi mu buryo bw’amahoro.
Africa y’epfo nk’ibindi b’ibihugu byo muri Africa ntago yigeze yamagana ibitero by’igihugu cy’uburusiya bwatangije kuri Ukraine ndetse Africa y’epfo ikaba yaranifashe ku kibazo kiyi ntambara yirinda kugira uruhande ihagararaho yaba uruhande rw’uburusiya cyangwa Ukraine .
Mbere yo kugera muri Africa y’epfo minisitiri Olfa Scholz akaba yari yavuzeko intambara ya Ukraine ari ikibazo cya mbere agomba kuganiraho na mugenzi we Perezida Cyril Ramaphose w’igihugu cya Africa y’epfo , Olfa Scholz akaba yarageze muri Africa y’epfo avuye mu ruzinduko yari yabanje kugira mu gihugu cya Senegal ndetse n’igihugu cya Nigeria.
Olfa Scholz akaba yaragiriye uru ruzinduko ku mugabane wa Africa mugihe hakomeje gutumba umwuka mubi ntaho ushobora ku byara indi ntaramba hagati y’igihugu cy’ubushinwa ndetse n’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi by’umwihariko igihugu cya America ku kibazo cy’ikirwa cya Taiwan , intara y’igihugu cy’ubushinwa.
Ubwo Perezida Joe Biden wa America yagiriraga uruzinduko mu gihugu cy’ubuyapani , uruzinduko rutakiriwe neza muri iki gihugu cy’ubuyapani Biden yongeye kuvugako igihugu cye cya America kiteguye guhangana n’ubushinwa mu buryo bwa gisirikare mu gihe bwatera ikirwa cya Taiwan.
iy’imvugo ya Perezida Joe Biden yongeye gushyira ku gitutu cy’intambara ibihugu byo muburengerazuba bw’isi by’umwihariko ibihugu biri mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare uzwi nka NATO aho ibi bihugu bifite impugenge zo gukomeza kwijandika mu ntambara zitabafite inyungu na gato.
America ikaba yarakuye ingabo zayo mu gihugu cya Ukraine mbere yuko uburusiya buhatangiza ibitero ariko ku kibazo cya Taiwan n’ubushinwa Perezida Joe Biden utarigeze urya indimi kuriki kibazo yavuzeko ubushinwa ntibwibeshya bugashaka kwigarurira ikirwa cya Taiwan hakoreshejwe imbaraga za gisirikare buzaba bwiteguye guhangana na America.
Perezida Biden aravuga ibi mugihe umwaka utaha wa 2023 igihugu cya leta zunze ubumwe za America kitegura gukoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 813 z’amadorari mu gisirikare cya America aho iy’ingengo y’imari izaba iruta iy’ibihugu 8 bizaba bikurikira America birimo n’ubushinwa bashobora guhangana mu minsi iri imbere.
Source : The Telegraph