Home Africa Nyuma yuko impinja 11 zishwe n'inkongi y'umuriro , Perezida wa Senegal yirukanye...

Nyuma yuko impinja 11 zishwe n’inkongi y’umuriro , Perezida wa Senegal yirukanye minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu cya Senegal

Perezida wa Senegal Macky Sall yirukanye minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu cya Senegal nyuma yuko ibitaro byo mu mujyi wa Tivaouane bihereye mu burengerazuba bw’igihugu cya Senegal byadutsemo inkongi y’umuriro abana b’impinja 11 bari bamaze kuvuka bagapfa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 26 Gicurasi 2022 , nibwo inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bya Tivaouane bihereye mu burengerazuba bw’igihugu cya Senegal , amakuru akavugako iy’inkongi y’umuriro yaba yaraturutse ku kibazo cy’umuyagankuba uzwi nka short circuit.

Nyuma yibi byago Perezida wa Senegal Macky Sall yihanganishije ababyeyi babuze abana babo bari bamaze kubyara bahiriye muruho muriro , Macky Sall kandi akaba yarakiriye n’ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame nawe wamwihanganishije nyuma y’ibyaho bagize.

Iy’inkongi y’umuriro ikaba yaribasiye ishami ryita ku bana bakimara kuvuka muri Senegal rya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh hospital aho iy’inkongi yadutse kuribi bitaro mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane , ubwo umuriro watangira kwaka muri ibi bitaro abaganga n’abandi bakozi bo muri ibi bitaro bihutiye gutabara impinja zari zarimo maze babasha kurokora impinja 3 gusa , abandi 11 barapfa.

Perezida wa Senegal Macky Sall abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter yanditseko igihugu cya Senegal kiri mugahinda gakomeye ndetse yihanganisha ababyeyi b’abana bapfuye ndetse n’imiryango yabo , urupfu rwizi mpinja akaba ari inkuru yongeye kubabaza abatuye isi basabako hakorwa iperereza kugirango hamenyekane icyateye iyo nkongi y’umuriro.

Source : Reuters

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here