Kuri uyu wa kane tariki 26 Gicurasi 2022 , ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka prince kid , yongeye kugezwa imbere y’urukiko ngo aburane ubujurire kwifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo.
Prince kid n’umunyamategeko we , urukiko rwongeye kwanga ingingo y’ubusabe bwabo bw’uko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ahubwo urukiko rwemezako urubanza ruguma kuburanishirizwa mu muhezo nkuko umushinjacyaha yari yabisabye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo ishimwe Dieudonne uzwi nka prince kid yagejejwe imbere y’urukiko rwa nyamirambo , akaba yahageze yambaye umwambaro w’iroza usanzwe wambarwa n’imfungwa n’abagororwa ndetse anatwa we mu modoka y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS.
tariki 16 Gicurasi umwaka wa 2022 , nibwo urukiko rw’ibanze rwa kicukiro rwategetseko ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka prince kid afungwa iminsi 30 yagateganyo kubera impamvu zikomeye z’ibyaha ubutabera bumukurikiranyeho.
Nyuma yo gusabirwa n’urukiko rwa kicukiro gufungwa iminsi 30 yagateganyo , prince kid n’umunyamategeko we akaba ari icyemezo bayise bajurira mbere yuko iminsi 5 igera nkuko amategeko abiteganya.
Urubanza rwa prince kid rukaba rwaratangiye ku buranishwa n’urukiko rw’ibanze rwa kicukiro tariki 11 Gicurasi 2022 aho uru rubanza rwashyizwe mu muhezo bisabwe n’umushinjacyaha avugako ari kumpamvu z’umutekano wa batanga buhamya ndetse no kurinda imico mboneza bumfura.
Prince kid akaba yaratawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , akurikiranweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye , irushanwa yarabereye umuyobozi.