Perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’uburusiya hashize iminsi 8 atangije intambara ku gihugu cya Ukraine aho yatangajeko intambara atangije ku gihugu cya Ukraine igihugu kizayivangamo ngo kije gutabara Ukraine kizahura n’ingaruka kitigeze gihura nazo mu buzima.
Kuva igihugu cy’uburusiya cyatangiza intambara mu gihugu cya Ukraine , igihugu cy’uburusiya kimaze guhabwa ikitwa ibihano mungeri zose zibaho ko ahubwo igihano igihugu cy’uburusiya kitarahabwa ari igihano kitabaho , uburusiya ariko mu guhabwa ibi bihano bukaba bwarafunze ubucuruzi bwo ku nyanja y’umukara bwa huzaga igihugu cy’uburusiya na Ukraine kumwe n’ibihugu byo ku mugabane w’iburayi.
Mu gihugu cya Ukraine intambara ikomeje gukomerera abanya-ukraine na perezida wabo Volodymry zerenskyy aho akomeje gushinza ibihugu by’umuryango wa OTAN kuba byaramutereranye akaba arimo arirwanaho we gusa n’abanya-Ukraine akavugako ibihugu byo muri OTAN byamutereranye bikanga kuza kumukiza amaboko y’ingabo za perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’uburusiya.
Intambara yo muri Ukraine ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bikomeje kuyirebera kuruhande bikavugako byishimira perezida Volodymry zerenskyy uburyo ari Intwari akomeje kurinda umugi wa Kyiv , ibi bihugu bikavugako bizakomeza guha intwaro igihugu cya Ukraine kugirango ibashe gukomeza kurwana n’ingabo z’uburusiya , Ibi bihugu bikavugako Ukraine itanacitse intege yatsinda ingabo z’uburusiya gusa abazi ibya politike bakavugako uru ari urwenya bari kwiterera kuri Perezida Volodymry zerenskyy n’abanya-Ukraine .
Muri Ukraine ingabo z’uburusiya zikomeje gufata imigi yiki gihugu itandukanye aho umugi w’undi wari ukomeye muri Ukraine umugi wa Kherson wakoraga ku nyanja y’umukara iz’ingabo z’uburusiya zawigaruriye nkuko meya wuyu mugi yabitangaje maze anemezako nyuma yo gufata uyu mugi ingabo z’uburusiya zayise zishyiraho amabwiriza agenga abatuye uyu mugi asaba abanya-ukraine bahuriyemo ko bagomba kuyubayihiriza.
Umugi wa Kharkiv naho bikaba bivugwako naho waba wafashwe gusa hakirimo abaturage bakirwana rwana bagerageza kwihagaraho ngo bahurinde gusa bikavugwako ari igihe gito bigatangazwako naho wamaze gufatwa n’ingabo z’uburusiya ni mugihe umugi wa Kyiv umugi mukuru wiki gihugu cya Ukraine naho uri ahagana gufatwa n’ingabo z’uburusiya kuko n’umugi ubungubu uzengurutswe n’ingabo z’uburusiya.
Nyuma y’ibihano igihugu cy’uburusiya cyafatiwe mungeri zose zibaho haba mu bukungu nw’ikoranabuhanga , mu mikino , mu bucuruzi , ibigo ku giti cyabyo , ibigo by’imbuga nkoranyambaga muri make igihano cyari gisigaye kitarahabwa uburusiya ni igihano kitabaho , perezida Vladimir Putin akaba yaravuzeko ibikomeje gukorerwa igihugu cye ari akagambane k’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi biyobowe na America.
Perezida Vladimir Putin muri iryo jambo akaba yarasabye minisitiri w’ubwirinzi bw’igihugu cy’uburusiya gutegura intwaro kirimbuzi zikaba ziri aho zikoresherezwa , Perezida Vladimir Putin yavuzeko ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bikomeje ibikorwa by’ubushotoranyi mu ntaramba ya Ukraine n’uburusiya bikomeje no kwibasira igihugu cye cy’uburusiya mu kugiha ibihano bidakurikishe amategeko habe ntamba .
Gusa bamwe bakomeje gushidikanya ku cyemezo cya Perezida Vladimir Putin bavugako muri iy’intambara atakibeshya akoresha iz’intwaro za kirimbuzi , mu inama y’umuryango wa UN yataranye bitunguranye mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu mu kwiga ku kibazo cy’intambara y’uburusiya na Ukraine hakoreshejwe amatora yo gusaba uburusiya ko bwahagarika intambara ibihugu 141 bika byatoyeko intambara yahagara mu gihe ibihugu 5 byo byatoyeko intambara yakomezaza ibindi bigugu 35 birifata ntibyagira uruhande byerekana.
Muri iy’inama y’umuryango wa UN ambasaderi w’uburusiya akaba yaravuzeko ibyo bakoze ari amakosa kuko ahubwo bigiye kongera umuvuduko w’intambara , ambasaderi akaba yongeye kwibutsa isi ko niba ishaka amahoro no kubaho hatazagira uwishuka ngo agiye gutabara Ukraine ngo ibizakurikiraho ni ikimenyetso kibi kubatuye isi , ambasaderi w’ubushinwa we yavuzeko iy’inama yakozwe itatekerejweho neza na kanama kihariye ka UN kuko bari gufata imyanzuru ihubutse gusa hatabanje kurebwa ikibazo nyiri zina cyiyi ntambara n’impamvu yatumye iba
Ni mugihe igihugu cy’uburusiya cyo gikomeje ibitero bidahagarara kuri Ukraine kandi ko igihugu cy’uburusiya ntakimenyetso kiri kwerekana cyo guhagarika gutera Ukraine ni mugihe ariko Perezida Volodymry zerenskyy nawe akomeje kwinangira umutima akanga ku manika amaboko ahubwo agasaba intwaro zo kwirwanaho akanasaba abatuye isi ko uwufite ubushake yajya gufasha igihugu cya Ukraine mu guhangana n’ingabo z’uburusiya.
Source :Al Jazeera