Igihugu cy’uburusiya kiri gushijwako cyamaze gutangiza intambara muri Ukraine , leta zunze ubumwe za America zatangajeko ngo mu buryo bw’ibanga bukomeye igihugu cy’uburusiya cyohereje abatasi bacyo muri Ukraine mu gushaka icyaba nk’imbarutso kuburyo uburusiya bwayita butera Ukraine bukayigarurira.
Ubutegetsi bwa leta zunze ubumwe za America buvugako abatasi b’uburusiya boyerejwe muri Ukraine bahahwe imyitozo y’intambara zirwanirwa mu migi rwagati ndetse banahabwa imyitozo yo guturikiriza ibisasu mu migi , America ikavugako ng’intego yabo ari uguhembera akantu gato kaba nk’imbarutso maze intambara igatangira.
Aya makuru ariko akaba ari ibintu byatangajwe n’ubutasi bwa leta zunze ubumwe za America kumwe n’ibihugu byo ku mugabane w’iburayi ariko ntibyabutangira amakuru arambuye , Whitehouse ishinza ubutegetsi bwa Moscow ku kuba bwaroyereje abo batasi mu gace k’iburasirazuba bwa Ukraine ubusanzwe bitwa abasobateri ngo bahungabanye umutekano bihe impamvu uburusiya bwo gutera Ukraine.
Nta makuru ahagije yigeze atangwa , umuvugizi wa Whitehouse madamu John Pask yavuzeko abo bantu bahahwe imyitozo ikarishye cyane ko uburusiya buri gukora igishoboka cyose ngo babone impamvu yo gutera igihugu cya Ukraine bisa nkaho igihugu cya Ukraine aricyo cyashotoye uburusiya maze nabwo bukitabara.
Abatasi boherejwe muri Ukraine bari gukora ibikorwa wakita kudurumbanya ibintu bakanayimba amakuru agamije kubona impamvu y’intambara igaragara cyane , ko igihugu cya Ukraine kirimo gutegura igitero gikomeye cyane ku ngabo z’uburusiya zisazwe zibarizwa muri Ukraine mu gace cremia n’ubundi uburusiya bw’iyometseho bukaba bukagenzura.
Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati ya Ukraine n’uburusiya kuva aho umupaka w’uburusiya na Ukraine ushyizweho abasirikare ibihumbi 175 bikozwe n’igihugu cy’uburusiya, ibi birigutuma ahazaza w’umugagabane w’iburayi hashobora kuzabamo intambara ikomeye.
Uburusiya buyobowe na Perezida Vladimir Putin burashijwa ku kuba bwaramaze gutangiza intambara mu gihugu cya Ukraine , ubu ngo bukaba buri gushaka impamvu y’imbarutso yatuma butera iki gihugu cya Ukraine maze bukakigarurira nkuko bwabikoze mu gace ka cremia kari kari kuri iki gihugu cya Ukraine ubu kakaba karabaye agace kagenzurwa n’igihugu cy’uburusiya.
Source : Al Jazeera