Mu gihugu cya Africa y’epfo minisitiri w’ubuzima wa karere muri iki gihugu cya Africa y’epfo yanenzwe bikomeye cyane n’abanya-africa y’epfo abenshi binganje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko abwiye abanyeshuri b’abakobwa gufungura ibitabo byabo , bagafunga amaguru yabo bati iyo mvugo sikwiriye kuvugwa nk’umuntu nkawe.
Minisitiri Phophi Ramathuba , akaba yaratangaje aya Magambo mu ruzinduko rwa kazi yari yagiriye mw’ishuri ry’isumbuye ryo muri Africa y’epfo mu rwego rwo kubashishikariza kwifata mu binjyanye n’imibonano muzabutsina no kugabanya urugero rwabatwara inda bakiri bato.
Abanya-africa y’epfo abenshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye uyu mu minisitiri w’ubuzima Phophi Ramathuba bagaruka ku magambo ye yakoresheje muri iyi bwirwaruhame ye banibaza impamvu ya yabwiye abanyeshuri b’abakobwa bonyine.
Minisitiri Phophi Ramathuba mu gushyigikira amagambo ye yavuze akanwengwa n’abenshi yavuzeko ubutumwa yatanze bwari ubutumwa bunagenewe n’abanyeshuri b’abahungu atari ubutumwa yatanze ageneye abanyeshuri b’abakobwa gusa.
Uyu mu minisitiri w’ubuzima wo mu ntara ya lampopo , Ramathuba kuri uyu wa gatatu nibwo yari yasuye ishuri ry’isumbuye rya Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng ku munsi wa mbere w’umwaka w’amashuri muri Africa y’epfo .
Madamu Ramathuba , Akaba yarabwiye abanyeshuri ati ku mwana w’umukobwa reka mubwire nti “fungura ibitabo byawe , ubundi ufunge amaguru yawe” ati “wifingura amaguru yawe ahubwo fungura ibitabo byawe” murakoze.
Source : BBC