Umusifuzi mpuzamahanga w’umunya-zambia Janny Sikazwe kuri ubu urigusifura igikombe cya Africa kiri kubera muri Cameroon ni umusifuzi wagaraje imyitwarire mibi mu mukino wahuzaga Igihugu cya Tunisia na mali.
Mu mukino wasifuwe na Janny Sikazwe, ni umusifuzi waragaye afata ibyemezo bidawitse mu mukino rwagati ubwo umukino wabaga umusifuzi yatanze penaliti nyuma yuko umukinnyi afashe umupira amubwira ko atanga penaliti maze arayitanga abari muri sitade bifata mu maso.
ku munota wa 85min umusifuzi Janny Sikazwe yarangije umupira abakinnyi bose n’abatoza barasakuza Sikazwe yongera gutangiza umupira , nyuma y’iminota 2min uyu musifuzi Sikazwe yeretse ikarita itukura umukinnyi wa Mali abakinnyi baramurwa , VAR yeretse uyu musifuzi katari ikarita itukura ariko yemeza kari y’umutuku.
Janny Sikazwe , akaba yatanze penaliti 2 mu mukino , atanga ikarita y’umutuku ku mukinnyi w’igihugu cya Mali , arangiza umukino ku munota wa 85min arongera arahutangiza ku munota wa 89min birangiza avuzeko umukino urangiye burundu.
abakurikiranye uyu mukino bose bibajije ibyabaye kuri uyu musifuzi nyuma yo kugaragarako umukino wa murenze atakibasha ku huyobora , abenshi bibishije ibyo arimo gukora nyuma ya makosa nanone yakoze mu mwaka wa 2017 ubwo yasifura umukino wa Egypt na Nigeria.
Nyuma yuko uyu musifuzi Janny Sikazwe arangije umukino utarangiye , nyuma y’iminota 3min amakipe yombi yasabwe kugaruka mu kibuga ariko Igihugu cya Tunisia kirabyanga maze umukino urangizwa gutyo nyuma ya Sikazwe wagaraje imyitwarire idahwitse muri uyu mukino.