Leta y’ubufaransa yaciye ibigo by’ikoranabuhanga bya Google na Facebook amande y’amafaranga angana na miliyoni 237€ za mayero , angana na miliyari 237frw z’amafaranga y’u Rwanda , ibishinza kudaha uburyo umuturage ayitamo kari amakuru abikwa ku bw’umutekano wa makuru ye , mu gihe ari gusura imbuga zibyo bigo.
Ikigo cya META aricyo cyahoze kitwa Facebook kigahindurirwa izina , leta y’ubufaransa yagiciye amafaranga angana na miliyoni 60€ za mayero mu gihe ikigo cya Google cyo cyaciwe ayangana na miliyoni 150€ za mayero.
Ibigo byombi by’ikoranabuhanga byaciwe ayo mande na leta y’ubufaransa ngo kuko abakoresha Facebook , na bakoresha ishakiro rya google kumwe na YouTube isanzwe ariyi kigo cya Google batabanza guhabwa uburenganzira bwo kubanza kwemezako bashaka gukoresha cookes.
Cookes , ni uburyo bw’inyandiko ntoya urubuga rubika mu machine y’umuntu ziba zikubiyemo amakuru ajyanye n’ibikorwa umuntu aba yakoreye kururwo rubuga , ku mbuga nyinshi zindi mbere yuko zitangira gukora izi nyandiko zibanza kugusaba kubanza kubyeza.
Mu gihe ku ishakiro rya google , Facebook na YouTube siko bimeze aho uburyo ho budakoreshwa leta y’ubufaransa ikaba ariho yahereye ibica aya mande , leta y’ubufaransa yatangajeko yahaye ibi bigo igihe kingana n’amezi 3 kugirango bitangire gukoresha ubu buryo yavuzeko mu gihe ubu buryo bino bigo bitabukoreshwa buri kigo kizajya gicibwa amande y’ibihumbi 100€ by’amayero buri munsi.
Ikigo cya Google cyatangajeko kiteguye kubahiriza iryo tegeko ryashyizweho n’ubufaransa ku mpamvu z’umutekano w’abafaransa , si ubwa mbere igihugu cy’ubufaransa gifatira ibihano nkibi Ibigo by’ikoranabuhanga kuko mu mwaka 2020 ikigo cya Google cyaciwe miliyoni 100€ za mayero , Ikigo cya Amazon gicibwa miliyoni 35€ za mayero.
Source : Theguardian