Home Amakuru Ingoro y'inteko nshingamategeko muri africa y'epfo yafashwe n'inkongi y'umuriro yazimijwe imaze kwangiza...

Ingoro y’inteko nshingamategeko muri africa y’epfo yafashwe n’inkongi y’umuriro yazimijwe imaze kwangiza amagorofa 3 y’inyubako yose

Ingoro y’inteko nshimategeko muri Africa y’epfo yongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa mbere Tariki 3 Mutarama 2022 ikaba yazimijwe imaze kwangiza amagorofa agera kuri 3 , inkongi ya mbere ikaba yari yagaragaye ku cyumweru tariki 2 Mutarama 2022 ikaba yarajimijwe itwaye amasaha agera kuri 12h.

Inkongi ya mbere yibasiye iy’ingoro y’inteko nshimategeko yagaragaye tariki 2 Mutarama 2022 , ni inkongi yafashe igihe kinini irimo kuzimywa kuko abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro mu gihugu cya Africa y’epfo byabatwaye amasaha 12h kugirango bazimye umuriro burundu , ikaba yarazimijwe imaze kwangiza igice kinini kiy’ingoro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Tariki 3 Mutarama 2022 , iy’ingoro yongeye kwibasirwa n’indi nkongi y’umuriro ku buryo butunguranye kuko uy’umuriro wagurumanye kuva mu igorofa rya 3 kugera mu igorofa rya 5 ryiyi nyubako y’inteko nshimategeko ya Africa y’epfo.

Umuvugizi w’inteko nshimategeko ya africa y’epfo Nosiviwe Mapisa-Nqakula yavuzeko iy’inkongi yongeye kwibasira inyubako y’inteko nshimategeko yatewe n’amatapi kumwe n’ibiti byubakishije iy’ingoro Nosiviwe Mapisa-Nqakula abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter yatangajeko umuriro wari wagurumanye wazimijwe burundu ariko ugasiga wangije amagorofa agera kuri 3 yiyi nyubako.

Kuri ubu inzu y’inteko nshimategeko muri iki gihugu cya Africa y’epfo arimo kugenzurwa n’abashinzwe kuzimya umuriro bagera kuri 50 , Icyateye iyi nkongi y’umuriro cyikaba kitaramenyekana gusa amakuru dukesha ikinyamakuru cya Al Jazeera hakaba hafashwe umugabo w’imyaka 42 akekwaho guteza iy’inkongi y’umuriro aciye mu idirishya.

Iy’ingoro y’inteko nshimategeko iherereye mu mugi wa Cape Town muri Africa y’epfo , ni inyubako igizwe n’ibice 3 igice cya mbere cyubatswe mu mwaka 1884 , igice cya kabiri cyubakwa mu mwaka 1920 , igice cya gatatu cyubakwa mu mwaka 1980 , bikaba byakoreragamo inteko nshimategeko ya africa y’epfo umutwe w’abadepite.

Igice cyakoreragamo umutwe w’abadepite cyikaba cyarayiye burundu gusa igice kiyi nyubako cyubatswe mu mwaka 1884 hayiye Ibice bimwe na bimwe kuko ntago cyayiye cyose mu gushya kwiyi nyubako nta muntu wayiriyemo cyangwa ng’akomerekeremo gusa hari inyandiko z’amateka yiki gihugu zayiriye muri iyi nyubako.

Source : Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here