Igihugu cya Niger kirukanye ku butaka bwacyo abanyarwanda 8 barimo zigiranyirazo Porte wavutse tariki 2 Gashyantare mu mwaka 1938 avukira muri perefegitura ya Gisenyi kumwe na bandi 7 bategetswe guhita bava kubutaka bw’igihugu cya Niger.
Abandi 7 basomwe mu itangazo ryatangajwe na minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Niger harimo Nzuhonemeye Francois Savie , Nteziryayo Alphonse , Muvumyi Tharisis , Ntaganira Andrew , Nsengiyumva Natore , Mugiraneza Prosper hamwe na Sagahutu Innocent.
Aba uko bose ari abantu 8 basabwe guhita bava kubutaka bw’igihugu cya Niger bitarenze icyumweru kimwe gusa nkuko byanditswe mu itangazo , Niger yatangajeko aba banyarwanda birukakwe ku bw’impamvu za diporomasi.
Mu itangazo minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Niger , yasabyeko mu gihe batava muri Niger inzego zu mutekano ziyita zibakurikirana mu gihe baguma k’ubutaka bwa Niger kandi batemerewe ku hatura.
Zigiranyirazo n’abagenzi be bahoze ari imfungwa z’urukiko rwa shyiriweho u Rwanda ICTR /TPIR nyuma yo kurangiza ibihano byabo babuze ibihugu bibakira baguma Arusha muri Tanzania bakaba bari baherutse koherezwa mu gihugu cya Niger.
Mu nangiriro z’ukwezi ku kuboza , goverinoma y’u Rwanda yasabye u rwego rw’umuryango wa bibumbye rushinzwe imanza mpuzamahanga mantabyaha gusobanuraneza ibyaba banyarwanda 8 boherejwe mu gihugu cya Niger.
Umucamanza Calmer yavuzeko iyimurwa ryaba banyarwanda bahoze ari imfungwa za ICTR / TPIR byatewe n’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya UN n’igihugu cya Niger, Calmer yavuzeko ayo masazerano yakorewe ku bantu 9 mu gihe umuntu 1 yari atarimurwa.