Leta zunze ubumwe za America zatangajeko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazahanwa kubera igitero k’indege itagira umupirote (Drones) cyahitanye abantu 10 bagambye muri Afghanistan mu kwezi kwa munani.
Igenzura ry’imikorere yo kurwego rwo hejuru ryo mu kuboza , ryanzuyeko hadakeneweko hatangwa igihano cy’imitwarire , ngo kuko nta tegeko ryahonyowe kandi hakaba nta gihamya igaragaza imitwarire mibi cyangwa uburangare.
Ibitangazamakuru hafi yabyose byo muri leta zunze ubumwe za America byatangajeko iryo genzura ryemejwe kuri uyu wa mbere Tariki 13 Ukuboza 2021 na minisitiri w’ingabo za leta zunze ubumwe za America LIoyd Austin.
Icyo gitero cyagabwe mu minsi yanyuma y’ibikorwa bya leta zunze ubumwe za America byo guhungisha abantu ibakura mu mugi mukuru w’igihugu cya Afghanistan Kabul nyuma yuko Abatalibani bafashe ubutegetsi bwa Afghanistan.
Umukozi utanga imfashanyo n’abantu 9 bo mu muryango we barimo abana be 7 nibo bapfiriye muri icyo gitero , ubutasi bwa America bwibeshyeko imodoka yuho mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n’umutwe w’intagondwa wa Islamic state.
Nyuma yiki gitero ukuriye ibikorwa by’ingabo za America yavuzeko icyo gitero cyari ikosa rikomeye kandi rikabije , icyo gitero cy’indege itagira umupirote cyabaye hashize igihe umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu gihitana abanya-Afghanistan 170 n’abasirikare ba leta zunze ubumwe za America 13.
Source : Al Jazeera