Mu birori by’isabukuru y’imyaka 20 umuryango imbuto Foundation umaze ushinzwe , madamu Jeannette Kagame umugore wa Perezida wa Repabulika y’u Rwanda ari nawe washinze uyu muryango , yavuzeko uyu muryango watangiye ufite intego yo kugirango abanyarwanda babeho neza .
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abafatanya bikorwa bagize uruhare mu gushyigikira uyu muryango anashima n’ibyagenzweho n’uyu muryango , maze anashima leta y’u Rwanda yahuhaye ubwisanzure bituma ukora ibyo wishimira uyu munsi kunshuro ya 20 bizihizaga uyu muryango ubayeho.
Ibi byose Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango yashinze w’imbuto foundation umaze ubayeho , kuri uyuwa 27 Ugushyingo 2021 mu birori byabereye munyubako ya Conversation center , yaragajeko urugendo rw’imyaka 20 rutari rworoshye gusa ko haje kuboneka urumuri.
Madamu Jeannette Kagame yagaragajeko hari abadamu bari biteguye bamushyigikiye muri iki gukorwa cyo gutangiza umuryango imbuto Foundation , yavuzeko mu gutangiza umuryango imbuto Foundation intego yari ihari arinayo na n’uyu munsi igihari kari uguharanirako umuryango nyarwanda ubaho mu buzima bwiza.
Madamu Jeannette Kagame yavuzeko ubwisanzure bahawe na goverinoma y’igihugu bwatumye babasha kwishakamo ibisubizo , n’imbuto babibye itangira kumpera no kwera , guharanira ko umuryango nyarwanda ubaho mu buzima bwiza byakozwe binyujijwe muri gahunda zitandukanye zuyu muryango.
Umuryango imbuto Foundation watangiye gutera inkunga uburezi bw’umukobwa mu mwaka 2005 kuri ubu abakobwa barenga ibihumbi bitanu bahahwe ishimwe ritangwa na madamu Jeannette Kagame bakitwa inkubito z’icyeza kubera uburyo baba baritwaye neza bagira amanota meza mu bizamini bya leta.