Kuri iki cyumweru itsinda ry’abasirikare 150 riturutse mu gihugu cy’ubuholandi ryageze mu Rwanda aho rije kumara igihe cy’ibyumweru bitatu bakorera imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro , iyi myitozo ikaba izasozwa tariki 22 Ukuboza 2021.
Iri tsinda rigigizwe n’abasirikare 150 rigeze mu Rwanda , ryasuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi aho baje gusobanurirwa amateka ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Genocide rwa Gisozi , aba basirikare bahageze mu gitondo cyo kuri iki cyumwu basobanurirwa amateka ya Genocide , bashyize indabo ku mibiri ishyinguwe muri uru rwibutso rwa Gisozi ndetse baranabunamira.
Mugitabo cya bashyitsi , uhagarariye iri tsinda ry’abasirikare 150 yanditsemo amagambo yo kwihanganisha abanyarwanda babuze abo , mu kiganiro yagiranye niri tsinda ry’abasirikare yavuzeko nk’abasirikare b’abaholandi baje guha icyubahiro imibiri yabazize genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
ambasaderi w’ubuholandi mu Rwanda akaba yashimye Ingabo z’u Rwanda kuba zarahaye amahirwe batayo ya basirikare b’abaholandi bakoresha imbunda z’ibifaru kuza mu Rwanda ngo bahafatire imyitozo ya gisirikare.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda , Col.Rwivanga yavuzeko kuba itsinda ry’abasirikare nkiringiri riza mu Rwanda ari ikigaragaza ubushobozi n’ibikoresho bya gisirikare u Rwanda rumaze kugira , yanongeyehoko ari ibintu bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, kandiko bigaragaza ikizere ubuhorandi bufitiye u Rwanda.
Aba basirikare b’abaholandi bagize batayo y’abasirikare bakoresha imbunda z’ibifaru , baje mu Rwanda gufata imyitozo ya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Gabiro aho izamara ibyumweru 3 , ikazarangira ku itariki 22 Ukuboza 2021.