perezida Joe Biden uyoboye igihugu cya leta zunze ubumwe za America ubwo yageraga I Vatican yahageze arinzwe bikomeye cyane nkibisazwe nka perezida w’igihugu nka America doreko yari arinzwe n’imodoka 10 kumwe n’amoto 12.
Perezida Joe Biden akigera Vatican yabanje kuzegurutswa inzu za mateka za kiliziya zubatse I Vatican zizengurutse inzu nyamukuru papa yakiriramo abashyitsi perezida Joe Biden akaba yabanje kwakirwa n’abakaridinari n’abasenyeri bakora mu biro bya papa , Biden mu magambo y’icyongereza ati nishimiye kongera kugaruka hono “I m happy to be back” ubundi ati murakoze cyane.
Mu cyubahiro nku mukuru w’igihugu wa America agomba Perezida Joe Biden yinjijwe mu cyumba agomba guhuriramo na papa bakagirana ibiganiro , perezida Joe Biden na Papa bakaba bamaze igihe kingana ni Saha imwe n’iminota itatu (1:03h) bagira ibiganiro aribo bonyine ntahundi bari kumwe.
Kuba iki kiganiro ubwacyo cyabaye kirekire, abakurikiranye ibyuru ruzinduko rwa perezida Joe Biden bemejeko perezida Joe Biden ashobobora kuba afitanye umubano wihariye na kiliziya cyangwa akaba anafitanye umubano wihariye na Papa ubwe kugiti cye.
Ibi byose byavuzwe hagendeye Ku ngendo abaperezida ba America babanje bakoreye Vatican umwaka 2017 perezida Trump asura Vatican yagiranye ibiganiro na Papa iminota 20 naho Obama we bageraje kuganira bigatinda baganiriye iminota 40 mugihe perezida Joe Biden we bamaze igihe kingana ni Saha imwe n’iminota itatu baganira.
Perezida Joe Biden akaba yasuye Papa mbere yuko yitabira Inama ihuza ibihugu bya mbere 20 bikize kw’isi izwi nka G20 iziga ku bibazo ikiza kw’isonga kikaba ari ikibazo kimihindagurikire y’ikirere , perezida Joe Biden akaba ari uruzinduko rurerure azagirira ku mugabane w’iburayi doreko azanitabira inama izabera Glasgow , muri Scotland.