Igihugu cya leta zunze ubumwe za America kivugako cyatunguwe n’igeragezwa ry’ibisasu leta y’ubushinwa yakoze muri uku Kwezi gushize , gusa leta y’ubushinwa ivugako icyo yagerageje atari hypersonic misire ahubwo ari icyogajuru yagerageje.
Gen Mark Milley yavuzeko kugeragezwa kwa misire ya Haypersonic misire igihugu cy’ubushinwa cya gerageje ihangayikishije igihugu cye cya leta zunze ubumwe za America , Gen Mark Milley yagereranyije ibintu igihugu cy’ubushinwa cyakoze bimeze nkibyabaye ubwo leta ya basoviyete yageragezaga saterite bigatangiza intambara y’ubutita.
Gen Mark Milley ukuriye inama nkuru y’abagaba b’ingabo za leta zunze ubumwe za America yavuzeko igisirikare cy’ubushinwa kiri kwaguka cyane kandi vuba vuba ,Mark Milley akaba ariwe muyobozi wa mbere wa leta zunze ubumwe za America wemeje ibivugwako leta y’ubushinwa yagerageje misire za kirimbuzi zinyaruka bidasazwe.
Amakuru avugwa kuri misire igihugu cy’ubushinwa cya gerageje,avugako izi misire zifite ubushobozi bwa kirimbuzi kandiko idashobora kubonwa n’uburyo bw’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za America bwo kubona mbere no gushwanyaguza za misire zaraswa muri leta zunze ubumwe za America.
Source:Financial Time