Home Mu Mahanga Amagambo ya perezida Joe Biden yazamuye umwuka w'intambara hagati ya America n'ubushimwa(inkuru-irambuye)

Amagambo ya perezida Joe Biden yazamuye umwuka w’intambara hagati ya America n’ubushimwa(inkuru-irambuye)

Kugeza nanubu ruracyageretse hagati y’igihugu cy’ubushinwa n’ikirwa cya Taiwan , Taiwan ishyigikiwe n’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi nku bwongereza igihugu cya leta zunze ubumwe za America ibi bihugu bikaba aribyo birangaje imbere Ibindi mugushyigikira ikirwa cyaTaiwan, leta y’ubushinwa ivugako Taiwan ari ubutaka butuyeho abaturage ba b’abashinwa mu gihe Taiwan ishaka kwigenga ikava mu maboko ya leta y’ubushinwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru perezida wa leta zunze ubumwe za America Perezida Joe Biden yavuzeko umunsi Taiwan yatewe n’ubushimwa igihugu cye kitazarebera ahubwo kiteguye gutabarana imbaraga nyinshi Kandi zumurengera , ibi bikomeje kongera umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi nubundi udasazwe wifashe neza kurwego rwa diplomas doreko uyu mubano utari mwiza wahereye mu bucuruzi none ukaba ushobora gukomereza mu kurasana.

Iyi mvugo ya perezida Joe Biden yumvikanye nkaho ari ugutangiza intambara kuri leta y’ubushinwa, muri America hari hamaze igihe humvikana imvugo za politike zimeze nkaho ari uguca ibibazo by’ubushinwa na Taiwan ku ruhande perezida Joe Biden we akaba atarariye indimi igihe abazwa kuri iki kibazo , yabajijwe niba leta zunze ubumwe za America ziteguye kuba zatabara Taiwan igihe Yaba itewe n’igihugu cy’ubushinwa mu magambo make Biden yagize ati “twebwe(America) twiteguye kubikora (gutabara Taiwan) Kandi dufite ubushake bwo kubikora”.

Umuvugizi wa leta zunze ubumwe za America nyuma ya magambo perezida Biden yatangaje uyu muvugizi wa White House yabwiye abanyamakuru ba America ko amagambo ya perezida Biden atigeze ahindura politike ya America ku kibazo cy’ubushinwa na Taiwan , umuvugizi wa Taiwan yashimiye ubufasha bwa leta ya Biden kuri Taiwan , anangerahoko iki kirwa cya Taiwan kizakomeza kwirwanaho ariko anashima ubufasha America ikomeje kwereka Taiwan.

Mu gihe gishize leta ya America yafashe umurongo wa politike wo kuterekana intego yayo ku kibazo cyo gutabara Taiwan ,ibi bivuzeko America iterekana icyo yakora mu gihe ubushinwa bwaba bugabye ibitero by’agisirikare Kuri Taiwan , gusa perezida Biden we yabaye nkunyuranya na politike ya America muri iki kibazo abivuga neza , igihugu cya America gifitanye Amasezerano n’igihugu cy’ubushinwa avugako igihugu cya America kigomba kwemera ubushinwa nk’igihugu, America idakwiye kwemera Taiwan nk’igihugu ariko Aya masezerano yemerera America kugumishaho umubano ukomeye na Taiwan ariko atari umubano wo kumugaragaro ngunjye mu bya diplomas.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here