Iminsi igera kuri 468 uwahoze ari minisitiri w’intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yari amaze afunze ni igifungo cyashyizweho iherezo , nyuma yuko arekuwe ku mbabazi perezida wa Repabulika y’Urwanda Paul Kagame.
Dr Habumuremyi Pierre Damien , aganira n’ikinyamakuru igihe yavuzeko ari ibintu yakiriye neza cyane ku imbabazi perezida wa Repabulika ya muhaye avugako ari ibintu yakiranye ibyishimo byinshi cyane ko kandi abikuye ku mutima yongera ku mushimira cyane kuko ibintu byabaye atari ibintu yari yiteze ko byaba avugako icyo yari azi neza nuko yari yaramusabye imbabazi.
Dr Habumuremyi Pierre Damien , yavuzeko imbabzi yasabye ari imbabazi yakuye ku mutima kandi avugako imbabazi yasabye perezida w’U Rwanda nku mukuru w’igihugu bivuzeko n’abanyarwanda bose abasabye imbabazi , yavuzeko izo mbabazi ahahwe ari ibyagaciro gakomeye adashobora kwibagirwa mu buzima bwe bwose.
Ibyo yicuza yakoze…….
Dr Habumuremyi Pierre Damien , yavuzeko kuba yarasabye imbabazi ari ibintu takoze yabitekereje kandi abivanye ku mutima avigako icyo yari agamije cyane kwari ukwinshisha bugufi kugirango agaragazeko amakosa yakoze ari amakosa atarakwiriye ku muyobozi nkawe ko byatumye asaba imbabazi avugako amahirwe yagize nuko izo mbabazi yasabye yazihahwe ati rero ibyo bintu nabihaye agaciro gakomeye cyane.
Yavuzeko icyo agiye gushyira imbere ari uguha agaciro imbabazi yahahwe avugako guhera umunsi aviriye muri gereza n’iminsi asigaje ku baho agiye gukora kuburyo atazongera gutatira igihango cy’imbabazi yahahwe avugako ari umuntu ugifite imbaraga zo gukorera igihugu cye anavugako yiteguye kuzitanga kugirango akorere igihugu cye cya mubyaye .
Ubuzima Dr Habumuremyi Pierre Damien yari abayeho muri gereza
Yavuzeko ubuzima bwo muri gereza butandukanye nubwo hanze avugako ariyo mpamvu babyita igihano yavuzeko ubuzima bwo muri gereza icyo butandukaniyeho ari ahantu udakora ibyo wishakiye nkuko wa bikoraga uri hanze yavuzeko igikomeye yabonye muri gereza kari isomo rikomeye ko kandi ko gereza ari ishuri rikomeye ati ugeze muri gereza ntuhigire ubwenge ,ntushobore kwihangana kuko bisaba kwihangana yongeraho ko bisaba no kwinshisha bugufi no kubahiriza amabwiriza yo muri gereza.
Dr Habumuremyi Pierre Damien ,yavuzeko ntubwo atabyita amahirwe ngariko uhugeze muri gereza ahigira amasomo menshi ashobora no kugufasha mu buzima bwawe buri imbere mu gihe usohotse muri gereza, yogeyeho ko muri gereza harimo amabwiriza meza anjyanye n’ingorora avugako gufungwa ari kimwe ariko kugororwa ari ikindi ko kandi abayobozi bagereza ari abantu bakora icyo gikorwa cyinjyanye n’igorora ko kandi bagikora neza.
SOURCE:igihe