Kuri uyu wa mbere tariki 18 ukwakira 2021, nibwo minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yatangajeko Igikorwa yari irimo cyo kwimura impunzi mu nkambi ya gihembe cyasojwe ku mugaragaro, himuwe impunzi ibihumbi 12,000 .
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko Igikorwa cyo kwimura impunzi cyasojwe, himuwe impunzi zigera kuri 911 zari zisigaye muri iyo nkambi ya Gihembe minisiteri ikaba yahise inatangazako iyo nkambi iyise ifungwa nyuma y’imyaka 24 yari imaze icumbikiye impunzi z’abanye-congo.
Minisiteri ikaba yatangajeko ubu hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari iyi nkambi ya Gihembe no mu nkengero zayo mu rwego rwo gutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mukaga, ibi bikaba bigiye gukorwa mu rwego rwo kongera gutunganya iyi nkambi ya Gihembe.
Tariki ya 20 Nzeri uy’umwaka nibwo impunzi zo mu nkambi ya Gihembe iri mu Karere ka Gicumbi nibwo zatangiye kwimurwa, zimurirwa mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, iyi nkambi ya Gihembe ikaba ari inkambi yari irimo impunzi 12,000 zahunze igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Icyemezo cyo kwimura izi mpunzi cyafashwe hagendeye ko iyi nkambi yari iri mu manegeka Kandi igihe cy’imvura cyari cyigeze, icyiciro cya mbere cyimuwe cyikaba cyari kigizwe n’abantu 558 naho icyiciro cya nyuma cyikaba cyararangije kwimurwa kuri uyu wa mbere nkuko byatangajwe na minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi