Kuwa gatanu 1 Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda hamwe n’urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha(RIB) berekanye abantu 13 bakekwaho gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yagize ati “Polisi y’igihugu yafatanije n’izindi nzego mu gikorwa cyo gutahura abagize uyu mutwe w’iterabwoba. Bafatiwe ahantu hatandukanye mu mijyi ya Kigali, Rusizi no mu karere ka Nyabihu”
CP Kabera akomeza avuga ko abafashwe basanganwe ibikoresho byifashishwa mu gukora ibiturika harimo; insiga, imisumali, amatelefone, ibiturika n’ibindi..
Iperereza ritangaza ko uyu mutwe w’iterabwoba wakoranye n’umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) nawo ukorana bya hafi na IS(Islamic State). Uyu mutwe wa ADF usanzwe ukorera mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
CP Kabera yashimye abafashije iperereza rikabasha kuburizamo ibi bitero byashoboraga kugwamo benshi, ndetse bikangiza ibikorwa remezo, yagize ati “Turashima abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano mu gusangiza amakuru ibi bitero bikaburizwamo. Polisi n’izindi nzego z’umutekano bizakomeza kurwanya no guhagarika iterabwoba ndetse umutekano wa rubanda ushyirwe imbere.”
Abafashwe bagize icyo batangaza..
Ismael Niyonshuti na Hassan Mbaraga bamwe mu batawe muri yombi, batangaje uburyo binjiye muri uyu mutwe bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
batangaje uburyo binjijwe na bagenzi babo ndetse bagatozwa n’umunya-Kenya ukorana bya hafi n’umutwe wa Islamic State(IS) ukorera muri Cabo Delgado urwanywa n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’ingabo za Mozambique.
Niyonshuti yagize ati “Natawe muri yombi kuwa 31 Kanama, nyuma y’icyumweru mpuye n’umunya-Kenya wari aturutse muri Mozambique, niwe wadutozaga uko tuzatera ibiturika ku nyubako zimwe na zimwe mu gikorwa cyo kwihorera kubera u Rwanda rwinjiye mu mirwano muri Cabo Delgado.”
Niyonshuti yongeyeho ko bari bafite gahunda yo kugaba ibitero ku nyubako ya Kigali City Tower(KCT) n’ibiturika, bari banafite gahunda yo gutera ibisasu kuri sitasiyo ya Nyabugogo.
Mbaraga we kuruhande rwe yavuze ko yinjiye muri uyu mutwe ajyanwe na Niyonshuti, yavuze ko bari bafite gahunda yo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice by’igihugu.
Abafashwe bose barashinjwa ibyaha 7 birimo gucura umugambi wo gukora iterabwoba, kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, gukoresha bitemewe ibiturika, gushinga umutwe w’iterabwoba, n’ibindi..