Umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu gihugu cya Mozambique byumwihariko mu ntara ya Cabo Delgado ahari ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique zihanganye n’ibyihebe kuva mu mezi ashize.
Abaperezida bombi Filipe Nyusi wa Mozambique na Paul Kagame w’u Rwanda Mu myenda ya gisirikare bagiye mu kigo cy’ingabo za Mozambique umutwe urwanira mu mazi iki kigo kikaba giherereye ahagana ku nyengero z’inyanja y’abahinde mu munjyi wa Pemba maze abakuru b’ibihugu byombi baganira na basirikare bari kurugamba muri Mozambique aho iz’ingabo na Police by’u Rwanda bifatanyije n’ingabo za Mozambique birukanye ibyihebe byose mu ntara ya Cabo Delgado umukuru w’igihugu cy’u Rwanda perezida Paul Kagame yashimiye ingabo na Police b’u Rwanda ziri kurugamba akazi zimaze gukora zirikana umwanzi mu ntara ya Cabo Delgado ku kuba zaramaze kubohoza uduce twose twari twarigaruriye n’imitwe y’iterabwoba perezida Paul Kagame akaba yabwiye ingabo na Police ko akazi aribwo kagitangira ko nyuma yokwirukana ibyihebe kobafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Paul Kagame akaba yageze muri Mozambique muruzinduko rw’iminsi 2 aho yakiriwe na mugenziwe Filipe Nyusi bakaba baganiriye n’ingabo z’u Rwanda niza Mozambique Perezida Paul Kagame akaba yashimiye ingabo ku mande zombi ku kazi zimaze gukora mu gukura ibyehebe ku butaka bwa Cabo Delgado yavuzeko nyuma yogukura ibyihebe muri Cabo Delgado hakurikiyeho urugamba rwo kuharinda no kongera kuhubaka bundi bushya , Perezida Filipe Nyusi akaba yashimiye perezida Paul Kagame maze agaragazako abaturage ba Mozambique bashimiye Ingabo z’u Rwanda ku musanzu wazo zatanze kugirango amahoro agaruke mu gihugu cya Mozambique byumwihariko mu ntara ya Cabo Delgado, muri uru ruzinduko perezida Paul Kagame akaba ari bugirane na perezida Filipe Nyusi ibiganiro mu muhezo bikaza gukurikirwa no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru bikaba biteganyijweko abakuru b’ibihugu byombi bari bw’itabire umunsi mukuru wo kwibohora kw’igihugu cya Mozambique uzaba tariki 25 Nzeri ukaba uzanabera muri Cabo Delgado nyuma y’igihe kinini yari yarigaruriwe n’ibyihene.
Perezida Paul Kagame yasuye intara ya Cabo Delgado nyuma yuko abaturage bangana n’ibihumbi 25 bamaze gusubizwa mu byabo bari barakuwemo n’intambara yaberaga muri iyi ntara , Mozambiqe ndetse n’abaturage bayo bakomeje kwishimira inzego z’umutekano z’u Rwanda zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango bikabagira impunzi mu gihugu cyabo , intara ya Cabo Delgado ibarurwamo abasaga miriyoni bahunze bakava mu byabo abandi ibihumbi bitatu byambuwe ubuzima bakicwa n’ibyihebe.
Soma izindi nkuru :Abarenga 30 bivuganywe n’ Ingabo z’U Rwanda muri Mozambique [Amafoto]