Home Mu Mahanga AUKUS : Hadutse amakimbirane no gushyamirana hagati y'ubufaransa na leta zunze ubumwe...

AUKUS : Hadutse amakimbirane no gushyamirana hagati y’ubufaransa na leta zunze ubumwe za America kubera amasezerano ya AUKUS

AUKUS ni amasezerano ahuriweho ni bihugu bitatu leta zunze ubumwe za America , Ubwami bw’ubwongereza kumwe na Australia mu bufatanye bwo gusaranganya ikoranabunga rigezweho cyane cyane mu binjyanye n’urugamba rwo mu nyanja , aya masezerano akaba yarashyizweho mu rwego rwo guhangana n’igihugu cy’ubushinwa gikomeje kwigaranzura America mu binjyanye no kongera imbaraga mu by’agisirikare no kuba ubushinwa bukora ku nyanja y’ubuhinde niya Pacifique.

AUKUS amasezerano yatangiye guteza umwuka mubi hagati y’ubufaransa na Leta zunze ubumwe za America , ni amasezerano yatangajwe kuri uyu w’agatatu na perezida wa America Joe Biden na minisitiri w’ubwongereza Rt Hon Boris Johnson kumwe na minisitiri w’intebe wa Australia Scott Morrison aya masezerano akimara gutangazwa minisitiri w’ububanyi na mahanga w’ubufaransa Jean-Yves Le Drian yavuzeko asanga leta zunze ubumwe za America ziri mu bintu by’ibinyoma cyane ndetse anashinja ibi bihugu byishyize hamwe mu masezerano ya AUKUS kuba barabeshye kuri aya masezerano mashya mu binjyanye n’umutekano , Jean-Yves Le Drian aganira na terevisiyo ya France 2 yakomeje ashinja ibi bihugu uko ari bitatu kugira uburinganya bukaze no kurenga ku kizere igihugu cy’ubufaransa cyari cyagiranye n’igihugu cya Australia Le Drian yavuzeko ibi bihugu gukora ibingibi bigaragara nka gasuzuguro basuzuguye igihugu cye cy’ubufaransa ,ubungubu ubufaransa bukaba bwaratumije abambasaderi b’ubufaransa bari bari muri ibi bihugu uko ari bitatu bihuriye muri AUKUS.

Amasezerano ya AUKUS yatumye igihugu cy’ubufaransa gihomba kontara y’amafaranga angana na miriyaridi zirenga 50 z’amadorari ya America ubufaransa bwari bufitanye n’igihugu cya Australia yo gukora amato nkayongayo agiye gukorwa mu kiswe AUKUS ay’amasezerano akomeje kubonwa mu ishusho yokugira ijambo rinini mu gace ka South China Sea mu nyanja ya Pacifique , igihugu cy’ubufaransa cyamenyeshejwe ibya y’amasezerano habura amasaha make ngo atangire gushyirwa mu bikorwa atangazwe ku mugaragaro bikaba byari kuwa gatatu amakuru asohoka avugako aya masezerano yakozwe akanaganirwaho birambuye ni bihugu bitatu aribyo ubwongereza ,leta zunze ubumwe za America kumwe na Astralia ariko ubufaransa nk’igihugu cyafatanyanga n’igihugu cya Australia gukora amato kitigeze gitumirwa cyangwa ngo kimenyeshwe ibya y’amasezerano ,ubufaransa bukaba bwarabifashe nkakagambane gakomeye cyane ibi bihugu biri muri AUKUS byakoze.

Bwana Jean-Yves Le Drian aganira na tereviziyo ya France 2 kuwa gatatu yavuzeko muri iki gihe hari amakuba hagati y’ubufaransa n’ibibihugu biri muri AUKUS ati kuba kunshuro ya mbere mu mateka y’umubano wacu ni gihugu cya leta zunze ubumwe za America duhamagaje abambasaderi wacu ngo tugirane ibiganiro ni igikorwa gikomeye cyane cya politike kigaragaza uburemere bwa makuba ari hagati y’ubufaransa ni gihugu cya leta zunze ubumwe za America.

Soma :Australia, Amerika n’Ubwongereza bahuje imbaraga mu gikorwa gishobora kurakaza cyane u Bushinwa

Source:bbc

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here