Ijambo rya perezida wa leta zunze ubumwe za America Joe Biden ryabaye nkirivuga ukuri kose ku ngabo za America zari zimaze imyaka 20 mu gihugu cya Afghanistan , n’impamvu bafashe umwanzuro wo gukura ingabo za leta zunze ubumwe za America muri Afghanistan bigatuma abataribani bigarurira igihugu bari bamaze imyaka 20 barambuwe na leta zunze ubumwe za America mu ijambo rya perezida Joe Biden ati “Ntitwagiye kubaka Afghanistan”.
Mu mpera z’icyumwe cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama umwaka wa 2021 nibwo abarwanyi ba bataribani nibwo bafashe umunjyi mukuru wa Afghanistan ariwo Kabul , banafata ingoro y’umukuru w’igihugu bidatinze banafata ubutegetsi bw’igihugu cya Afghanistan ibi byabaye mu gihe gito gishoboka doreko ingabo z’igihugu zabererekeye aba barwanyi ba bataribani bagafata ubutegetsi ntakibakomye mu nkokora doreko abayobozi biki gihugu uhereye kuri perezida wacyo yabimburiye abandi agana ubuhungiro abandi nabo bakamukurikira urusorongo igihugu kigasigaranwa na barwanyi ba batribani nyuma banemeza umuyobozi ubakuriye ari we ubungubu uyoboye Afghanistan nyuma yuko abataribani bafashe ubutegetsi perezida wa leta zunze ubumwe za America Joe Biden yafashe ijambo nkuko abanya-America bose bari babitegujwe maze avuga ku butegetsi bwa America ku kuba Afghanistan yasubiye mu biganza bya bataribani kandi leta zunze ubumwe za America yari iyimaranye imyaka 20.
Perezida Joe Biden yavuze byinshi muri iki kiganiro aganira n’itangazamakuru gusa muri rusange usanga byose byari bikubiye mu ngingo 4 zingenzi zumvikanisha impamvu leta zunze ubumwe za America yangomba kuvana ingabo zayo mu gihugu cya Afghanistan.
Ingingo ya mbere. perezida Joe Biden yavuzeko America itigeze injya muri Afghanistan kubaka igihugu cya Afghanistan cyangwa se kubaka ubutegetsi bwa Afghanistan cyangwa kubateza imbere.
Ingingo ya Kabiri. perezida Joe Biden yavuzeko leta zunze ubumwe za America za pfushije abasirikare benshi bari kurugamba muri Afghanistan barwana , rero akavugako leta zunze ubumwe za America zitari gukomeza kwihanganira kubona abanya-America bakomeza gupfa barwana no kurinda igihugu kitari icyabo.
Ingingo ya Gatatu. Perezida Joe Biden yavuzeko leta zunze ubumwe za America zatakaje byinshi muri Afghanistan harimo n’amafaranga atagira umubare , akavugako leta zunze ubumwe za America zabonyeko byari bihagije mu gufasha leta ya Afghanistan mu kwiyubaka kuburyo yashoboraga kwihagararaho ikarwanya abarwanyi b’abataribani .
Ingingo ya Kane. perezida Joe Biden ubwe atigeze ashyigikira umugambi wo kugumisha ingabo za leta zunze ubumwe za America muri Afghanistan , yongeraho ko ari amahirwe yari abonye yogukura ingabo za leta zunze ubumwe za America muri Afghanistan kuburyo bwihuse kuko yabishatse kuva kera ariko bikarangira bidakunze.
Perezida Joe Biden yavuzeko mu mwaka wa 2014 ubwo yari visi-perezida kubutegetsi bwa Obama bashatse kuvana ingabo za America muri Afghanistan inshuti za America na OTANI ba basaba kongeraho umwaka umwe bikomeza gutyo mpaka imyaka 20 yiyiritse , yavuzeko mu myaka 20 ishize abanya-America bahanganye na barwanyi ba bataribani America yatakaje amafaranga arihejuri ya Tirion 1 y’amadorari ya America mukubaka ubudahangarwa bw’igisirikare cya Afghanistan ati byose ntacyo byatanze.
Perezida Biden yakomeje avugako abasirikare ba b’America ibihumbi bibiri na maganane mirongo ine n’umunani bahiciwe abandi ibihumbi ma kumyabiri n’abantu maganarindwi na makumyabiri na babiri barakomereka bikomeye abandi bagarutse bafite indwara zikomeye cyane zo mu mutwe kumwe n’ihungabana rikomeye kubera iyi ntamabara yoguhangana n’abarwanyi ba bataribani kandi mu byukuri nta kigaragara cyo gukomeza muri urwo rugamba.
Perezida Biden yasoje ikiganiro avugako kubwi impamvu zose yavuze atigeze yifuza nta rimwe kugira ikindi kiranganego gishya ki ngabo za America yakohereza muri Afghanistan mu kunjya murugamba rutagize icyo rusobanura ku gihugu cye n’abanya-America bakanjya gupfirayo ati ubungubu America iriguteza imbere cyane ikoranabuhanga ryo kurwanya iterabwoba kurusha ikindi gihe cyabayeho.
Source: whitehouse