Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Police y’u Rwanda (RNP) zagiye mu butumwa bwa mahoro mu gihugu cya Mozambique ku masezerano ibihugu byombi byasinyanye mu gufashanya kurwanya ibyaha byiterabwoba ahagana mu mwaka 2018 ,izi ngabo zifatanyije n’ingabo za leta ya Mozambique bishe abarenga 30 by’ inyeshyamba zigendera ku matwara ya kisiramu zirwanya leta ya Mozambique, mu mirwano yabereye mu gace kitwa Afungi muri Mozambique.
ni imirwano yabaye kuwa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 mu gitondo, Ingabo zu Rwanda zari mugace ka Afungi muri Mozambique, zirinze urugomero rutanga amashanyarazi hafi n’ahitwa Palma haherereye ibirindiro by’inyeshyamba zirwanya leta ya Mozambique. Aha niho imirwano yabereye.
ikinyamakuru dailymaverick cyo muri Mozambique cyavuganye n’umwe mu basesenguzi mu bya gisirikare umenyereye cyane akagace kabereyemo iyo mirwano maze agisubiza agira ati “ubwo inyeshyamba zahungiraga ku mupaka wa Mozambique abagera kuri 30 bishwe ni Ingabo zu Rwanda”, amakuru avugako imirwano yabaye mu gihe gito kuko byari mu rukerera, ntakiratangazwa hagati y’igisirikare cya leta zombi haba kuruhande rw’u Rwanda cyangwa Mozambique.
Dailymaverick dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko ku munsi wa mbere mbere yuko izi nyeshyamba zicakirana ni Ingabo z’u Rwanda mu mirwano, izi nyeshyamba zari zakomeje kugaba ibitero ku baturage baturiye aka gace kuri uyu wa mbere, bituma abaturange bongera guhunga iki gice kizwi nka Muidumbe.
Dailymaverick yongeraho kandi ko kuwa kabiri ingabo za Mozambique zarokoye umupilote wari utwaye indege ikagwa mu gace ka Mocimboa, agace gasanzwe kagenzurwa n’inyeshyamba kuva mu mwaka wa 2020, ku munsi wa kabiri ingabo za leta ya Mozambique zikoresheje intwaro ziremereye zagabye igitero ku nyeshyamba zari mugace ka Montepuez mu karere ka Mocimboa. Uyu munsi, amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda aribwo zarwanye n’izi nyeshyamba zari muri utwo duce maze haba imirwano abarenga 30 mu nyeshyamba bahasiga ubuzima.