Umusirikare bikekwako kari umusirikare w’igisirikare cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) , yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda uhuza ibihugu byombi uzwi nka “Petite barriére” ayita apfa , ubwo yinjiraga mu Rwanda mu masaha ya saa saba z’igicuku arasa.
Mw’itangazo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye , bukaba bwaratangajeko umusirikare bikekwako kari umusirikare w’igihugu cya Congo yarasiwe k’umupaka uzwi nka Petite barriére agahita ahasiga ubuzima , ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa abasirikare b’u Rwanda bari ku kazi.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ( RDF) , bukaba bwarasohoye ir’itangazo rivuga kurupfu rw’uy’umusirikare bikekwako kari umusirikare w’igisirikare cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo FARDC , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.
Akaba atari ku nshuro ya mbere umusirikare w’igihugu cya Congo agerageza kwinjira mu Rwanda arasa bikarangira ahasize ubuzima , mu mezi ashize nabwo umusirikare wa FARDC akaba yarinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa abapolice bari barinze umupaka , bakamura agahita ahasiga ubuzima.
Nyuma y’uko uy’umusirikare bikekwako kari umusirikare w’igisirikare cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo FARDC arasiwe k’umupaka agahita apfa , abaturage baturiye kuri uy’umupaka bakaba batangajeko ntampungenge z’umutekano wabo bafite , kubera ko bizeye ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye.
Nyuma y’imirwano yongeye kwaduka hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya FARDC mu burasirazuba bwa Congo , umubano w’u Rwanda na Congo ukaba warabaye mubi kurwego hejuru aho kugeza na n’ubu hakomeje kubaho ubwoba bw’uko ibihugu byombi byakinjira mu ntambara , ibintu leta ya Congo yakomeje gushyira imbere.