Home Mu Rwanda Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cya Camera abatwara ibinyabiziga bakomeje kwinubira...

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cya Camera abatwara ibinyabiziga bakomeje kwinubira ati “gikosorwe gikemuke “

Ikibazo kimaze iminsi cya Camera abatwara ibinyabiziga bamaze igihe bintubira kigateza impagara mu Rwanda ni ikibazo cyagarutsweho na nyakubahwa Perezida Poul Kagame ubwo yitabiraga umuhango wo gushimira abasora neza .

ikibazo cya Camera zifashishwa mu mihanda itandukanye mu Rwanda , mu kureba ibinyabiziga birenza umuvuduko igenywe mu gutwara , ni ikibazo abanya-biziga batwara bakomeje kwintubira batakambako cyakosoka kuko bavugako izi camera zigufotora mu gihe umuntu ari mu muvuduko wa 60KM ikamwandikirako yarengeje umuvuduko wa 40KM.

Ubwo umunyamakuru uzwi kwizina rya KNC nyiri TV1 na Radio 1 , ubwo yaganiraga n’umuvugizi wa police AC John Kabera mu kiganiro gica kuri TV1 , ni ikiganiro aba bombi batumvikanye kuri iki kibazo maze bikurura impaka ndende mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Kandi iki kibazo ni ikibazo cyatanzweho ubusobanuzi bwinshi mu biganiro byatambutse kuma Radio menshi yo mu Rwanda nk’ikiganiro cya Radio Rwanda cyakozwe n’umunyamakuru barore abaza kuri iki kibazo .

Perezida Poul Kagame nyakubahwa umukuru w’igihugu ubwo yitabiraga umuhango wo gushimira abasora neza , yagarutse kuri iki kibazo avugako kigomba kwigaho kigakosorwa avugako ataribyiza kugendera ku muvuduko ukabije kuko uyitana abantu benshi ariko anavugako kandi nabwo umuvuduko muke ntaho wageza abantu .

mu magambo ye ati “nabonye abantu kuri za mbuga zihana amakuru(social media) bintubira uburyo bacibwa amande ati mbanza mwaje musora kugera ahangaha , ati abantu barasabwa kugendera ku muvuduko 40KM ku I saa ati mbanza uho muvuduko ungana n’uwacu twebwe tumenyereye kugenda na maguru”

Abatwazi bi binyabiziga mu Rwanda bakomeje kwintubira ikibazo cya Camera zifashishwa mu mihanda itandukanye mu Rwanda
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here