Home Mu Mahanga Ukraine yahawe inkunga ya miliyari 6 n'igice (6.5B) z'amadorari , nyuma y'inama...

Ukraine yahawe inkunga ya miliyari 6 n’igice (6.5B) z’amadorari , nyuma y’inama yahuje abagiraneza baguhurira muri Poland biga uburyo bafasha Ukraine

Mu kiganiro kihariye minisitiri wa Ukraine yahaye Radio ijwi rya America ku mugabane w’iburayi muburengerazuba bw’isi , yashimiye ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi ku kuba ibyo bihugu bikomeje kwigomwa bigafasha Ukraine muri ibi bihe by’intambara Ukraine irimo bitoroshye.

Minisitiri Denys Shmyhal wa Ukraine muri iki kiganiro yatangajeko inkunga igihugu cye cya Ukraine cyahawe kizayikoresha mu by’ubutabazi n’ibindi by’ingenzi igihugu cye cya Ukraine gikeneye cyane muri ibi bihe by’intambara barimo bitoroshye uburusiya bwabashojeho.

minisitiri Denys Shmyhal kandi yavuzeko mu ntambara igihugu cye cya Ukraine kirimo kurwanamo n’uburusiya , abasiviri barimo kuhaburira ubuzima baruta inshuro 10% abasirikare barimo kungwa muri iy’intambara , ibikomeje kuba urujijo muri iy’itambara hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’umuryang (European union) w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi , madam Ursula von der leyen akaba yaratangajeko ibihugu by’ubumwe bw’uburayi bigiye gutangaza ibino bishya biri mu bwoko 6 bizibasira ubukungu , igisirikare ndetse n’itangazamakuru byose by’igihugu cy’uburusiya.

Madam Ursula von der leyen akaba yaravuzeko Perezida Vladimir Putin yashakaga gusiba Ukraine kw’ikarita y’isi burundu ariko avugako atazabigeraho bitewe n’ubufasha Ukraine ikomeje guhabwa , ahubwo avugako uburusiya karibwo buri kurohama bujya ahantu habi.

Gusa nubwo madam Ursula von der leyen yatangaje ibi bihano bishya ku burusiya abanyaburayi bakomeje gutakamba basako ibi bihugu by’iburayi byava mu byo barimo kuko ibihano birigushyiraho uburusiya ntacyo bivuze kuko n’ubundi ingaruka nyinshi bisanga aribo zagarukiye.

Ursula von der leyen uyoboye European union , yatangajeko mu bihano bishya bizafatirwa uburusiya harimo guhagarika kugura ibikomoka kuri peterori idatunganyije y’uburusiya ndetse n’iyitunganyije bitarenze umwaka wa 2022 , ko mu gihe cya amezi 6 uy’umwanzuro uzaba washyizwe mu bikorwa.

Ariko nubwo ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bikomeje gushyiriraho ibihano igihugu cy’uburusiya ubutitsa kubera icyo bise intambara uburusiya bwatangije kuri Ukraine , ibi bihugu byananiwe kumvikana ku bihano byashyiriraho gas y’uburusiya , ibi bihugu bikura muri iki gihugu.

Kuri ubu uburusiya bukaba bwarategetseko ibi bihugu bigomba kwishyura gas bifata mu burusiya mu mafaranga akoreshwa muri iki gihugu y’amarubure , ariko nyuma yiri tangazo ry’uburusiya ibihugu byo muri uy’umuryango bikaba byarayise bivugako bitazubahiriza ayo masezerano gusa amakuru akavugako hari bimwe muri ibyo bihugu byaciye inyuma bikishyura amafaranga y’amarubure akoreshwa n’uburusiya kugirango bibashe kubone gas yabwo.

.

Source : The Telegraph

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here