itangazamakuru ryo muri Sudan kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nzere rya byutse ryandikako mu gihugu cya Sudan habyutse haburizwamo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi n’ubundi nabwo bwagiyeho buhiritse uwahoze ari perezida wiki gihugu ari we Omar Hassan Ahmad al-Bashir wavanywe kubutegetse mu mwaka wa 2019.
ahagana mu rukerera nibwo bwana Mohammed El Fak Surahman umuvugizi wa leta ya Sudan akaba n’umwe uri mukanama kayoboye muri iki gihe igihugu cya Sudan yabyutse atangazako abari mu mugambi mubisha wo gukuraho leta iyoboye igihugu cya Sudan batawe muri yombi kandi ko bagiye kugezwa imbere y’ubutabera za gisirikare maze bagatangira gukurikiranwa no kubazwa kuri ibibyaha bageragejw kwishoramo , yavuzeko abagerageje guhirika ubutegetse bw’igihugu cya Sudan babitangiye ku munsi wo kuwa mbere mu masaha y’ijoro bagerageza guhugambanya umutekano w’inzego nkuru za leta ya Sudan ariko bagasanga ingabo za leta ziri maso ziryamiye amajanja , umutanga buhamya yavuzeko abashatse gufata ubutegetse babanje kugerageza gufata Radio y’igihugu cya Sudan iri ahitwa Omdurman hafi y’umugezi wa Nile n’umurwa mukuru wa Khartoum umugi mukuru w’igihugu cya Sudan.
Uwatangaga ubuhamya yabwiye ikinyamakuru cya Reuters gikorera mu bwongereza mu rukerera rwo kuwa kabiri uyu munsi koyabonye ibimodoka binini by’igisirikare cya Sudan bizanwa gufungishwa umuhanda uhuza umurwa mukuru wa Khartoum n’ Omdurman yakomeje abwira iki kinyamakuru ko abazanye ibyo bimodoka ko barri ingabo za leta kugirango zincunge umutekano wako gace bikomeje kuvugwako abashatse guhirika ubutegetsi ari abantu bahafi cya inshuti zakadasohoka za Omar Hassan Ahmad al-Bashir doreko ibi si ubwambere bibaye muri Sudan , El Fak Surahman umuvugizi wa leta yavuzeko ibi bikorwa byo guhirika ubutegetsi atari ubwa mbere babibonye ahubwo ko byatangiye kuva kera 2019 perezida al-Bashir akivanwa ku butegetsi akavugako ababikora ari abantu bahoze ari incuti za al-Bashir cyangwa bahoze bamwegereye.
ubutegetsi buriho muri Sudan buhuriweho n’abasirikare kumwe n’abasiviri ntabwo buragira icyo butangaza ku ihirikwa ry’ubutegetsi byavuzwe kuri icyi gihugu ariko bwatangajeko ibintu byose byasubijwe mu murongo byasubiye uko byari bimeze kuko na Radi kumwe na Televisiyo by’igihugu byari byafashwe byarekuwe bikongera gukora nk’ibisazwe doreko umuvugizi wa leta ya Sudan yakoresheje atangazako ibintu byose byasubiye mu murongo kandiko ingabo za leta ziri maso.
Source :reuters