Intambara y’uburusiya na Ukraine kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 yujuje umwaka itangiye , inteko y’umuryango wa abibumbye yongeye gutora umwanzuro uhamagarira igihugu cy’uburusiya guhagarika iy’intambara cyatangije kuri Ukraine , ibintu uburusiya bwo bwita ibikorwa bya gisirikare bwatangije kuri Ukraine.
Kuwa kane tariki 23 Gashyantare 2023 , akaba aribwo inteko y’umuryango wa abibumbye yari yateranye ku mpamvu zo kwamagana intambara uburusiya bwatangije kuri Ukraine ndetse wongera no gukorwa amatora agaragaza aho ibihugu by’ibinyamuryango bya UN aho bihagaze kuri iy’intambara yujuje umwaka itangiye , kuri uyu wa gatanu.
Muri ay’amatora , ibihugu bigera ku 141 bikaba byaratoye “yego” bisabako uburusiya bwahagarika iy’intambara , ibihugu 32 birimo ubushinwa n’ubuhinde bikaba byarifashe muri ay’amatora , ni mugihe ibihugu 7 birimo n’uburusiya ubwa bwo byatoye byamagana ay’amatora ya UN asaba uburusiya guhagarika iy’intambara bwatangije kuri Ukraine.
Ni mugihe ay’amatora y’umuryango wa abibumbye nubwo akorwa ntakintu ntakimwe aba yitezweho ku kuba yagira icyo ahindura ku bijyanye niy’intambara yo muri Ukraine ahubwo ko ari amatora aba agamije kugaragaza aho isi ihagaze ku kibazo cy’iy’intambara y’uburusiya na Ukraine n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyishyigikiye.
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 , akaba aribwo umwaka wuzuye iy’intambara itangiye aho mu mwaka wa 2022 aribwo Perezida Vladimir Putin w’uburusiya yatangajeko igihugu cye cy’uburusiya cyatangije ibikorwa bya gisirikare kuri Ukraine ndetse avugako umuntu uwari wese uzageragera kwivanga muri ibyo bikorwa uburusiya buzasubizanya uburakari.