Perezida Vladimir Putin yemeye ubuzabe bwa mugenzi we Perezida Kim Jong Un wa Korea ya ruguru wari wagiriye uruzinduko rwa mateka mu gihugu cy’uburusiya aho yamusabye ko nawe yazasura igihugu cye cya Korea ya ruguru ubundi Putin aribimwemerera.
Kuwa kabiri , tariki 12 Nzeri 2023 , akaba aribwo Perezida Kim Jong Un yagiriye uruzinduko rufatwa nk’uruzinduko rwa mateka mu gihugu cy’uburusiya aho yageze muri iki gihugu akoresheje inzira ya gariyamoji yagiyemo igihe kingana na masaha 20h.
Perezida Kim Jong Un , akaba yarageze mu gihugu cy’uburusiya ari muri yariyamoje idasanzwe kuko ari gariyamoji y’umutamenwa igendera kumuvuduko wa 50km/h kw’isaha bitewe n’uburyo iyi gariyamoji ikozwemo buremereye.
Nyuma yo kugera mu burusiya Perezida Kim akaba yarahuye na mugenzi we Perezida Putin , ubundi bagirana ibiganiro byagarutse ku bunshuti buri bagati y’ibihugu byombi ndetse abakuru b’ibihugu byombi bagaragarizanya urukundo.
Gusa uru ruzinduko rwa Perezida Kim Jong Un mu Burusiya , akaba ari uruzinduko rutabonywe neza n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , n’igihugu cya Korea y’epfo kidacana uwaka na Korea y rugugu ndetse n’igihugu cy’ubuyapani.
Koreya ya ruguru n’uburusiya , kuri ubu akaba ari ibihugu biri mu bibazo byo kuba byarashyiriweho ibihano bitagira ingano , aho uburusiya bwashyiriwe ibihano kubera intambara yo muri Ukraine , mugihe Korea ya ruguru yashyiriweho ibihano kubera gucura intwaro kirimbuzi.
Gusa , nubwo hashyizweho ibi bahano bikaba ntacyo byakoze cyangwa ngo byangize ubukungu bw’ibi bihugu doreko ibihano bikiriho ariko ibyo byashyiriweho hakaba nta na kimwe cyahagaritswe ngo kubera ibihano byafatiwe igihugu cy’uburusiya cya Korea ya ruguru.
Ubwo Perezida Kim Jong Un yasozaga uru ruzinduko rwe mu Burusiya , yarakoze bwa mbere kuva Covid-19 yakaduka muri Korea ya ruguru , Kim Jong Un akaba yasabye mugenzi we Perezida Putin ko nawe yazamusura muri Korea ya ruguru , Putin atazuyaje nawe akaba yayise yemerera Kim Jong Un ko nawe azamusura.