sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan Perezida wa leta zunze ubumwe z’abarabu yatabye imana ku myaka 73 , azize impamvu zitigeze zitangazwa.
sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan , akaba yari Perezida wa leta zunze ubumwe z’abarabu guhera mu mwaka wa 2004 kugeza muri uy’umwaka wa 2022 ubwo yitabaga imana ku myaka 73.
Uy’umugabo sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari uyoboye leta zunze ubumwe z’abarabu imyaka 18 , nyuma y’urupfu rwe akaba yashimiwe uruhare yagize mu gutuma igihugu cye kimenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Muri leta zunze ubumwe z’abarabu kuri ubu hakaba hashyizweho iminsi igera kuri 40 y’icyunamo mu rwego rwo kunamira Perezida sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan igihugu cyabuze.
Kuri ubu muri leta zunze ubumwe z’abarabu amabendera mu gihugu hose akaba y’ururukijwe ndetse n’imirimo muri iki gihugu ikaba igiye guharara mu gihe k’iminsi itatu muguha icyubahiro sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan witabye Imana.
leta zunze ubumwe z’abarabu akaba ari igihugu gikungahaye ku bukungu bw’igihugu karemano aho iki gihugu gifite peterori , gazi ndetse n’amabuye y’agaciro by’umutungo karemano w’igihugu.
aho usanga leta zunze ubumwe z’abarabu ari igihugu gikungahaye kw’isi kubera umutungo karemano igihugu gifite kandi kibyaza umusararuro ku ruhando mpuzamahanga.
leta zunze ubumwe z’abarabu akaba ari igihugu cyakunze kumenyeka akenshi kibinyujije mu gutera inkunga amakipe akina umupira wa maguru aho iki gihugu cyakoranye amasezerano n’ikipe ya FC Barcelona ajyanye no kwambika iy’ikipe.
Mu kwambara Qatar airways , sosiyete y’indege y’iki gihugu ikora ubwikorezi bwo mu kirere aho ikora ubwikorezi bwo gutwara abantu n’imizigo mu kirere kw’isi hose.
Source : Al Jazeera

