Home Mu Mahanga Mu gitero cyamaze amasaha 2 , leta zunze ubumwe za America zatangajeko...

Mu gitero cyamaze amasaha 2 , leta zunze ubumwe za America zatangajeko zishe umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba ‘Islamic State’ Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yishwe n’abakomando 24 ba America

Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi perezida wa leta zunze ubumwe za America Joe Biden yatangajeko yamaze gupfa yiturikirijeho igisasu we n’umuryango we wose mu gitero cy’abasirikare 24 ba America bagabye aho yari atuye mu gihugu cya Syria.

Nyuma y’urupfu rwa Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi , Perezida Joe Biden yavuzeko ubu noneho ko isi itekanye nyuma y’urupfu rwuyu muyobozi wa Islamic state , Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi mu gupfa kwe akaba yapfanye n’abana be benshi n’abagore be nyuma yo kwanga ko yafatwa ari muzima agahitamo kwitukirizaho igisasu we n’umuryango we wose.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane nibwo Ingabo zidasanzwe za leta zunze ubumwe za America zagambye igitero ku nzu uyu mugabo yari atuyemo mu gihugu cya Syria , mu gitero cyari ijyanamuntu hakaba nta musirikare wa leta zunze ubumwe za America wakiguyemo kikaba ari igitero cyamaze amasaha 2 impande zombi zirasanya , uko bari abasirikare 24 ba America bose bakaba nta numwe waguye muri iki gitero nkuko byagarutsweho na Perezida Joe Biden.

Inzu ya Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi amafoto yayo yayigaragajeko ari inzu yangiritse cyane kuko yari inzu ya etaje

Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi uyu mugabo akaba yari atuye mu majyaruguru y’igihugu cya Syria hafi n’umupaka w’igihugu cya Turkey , mu gace kigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba mu gihugu cya Syria by’umwihariko umutwe wa Islamic state.

Joe Biden atangaza iby’urupfu rwa Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yavuzeko byakozwe kwiteko rye yatanze mu mugambi we afite wo kurinda abanya-america n’inshuti za America aho bari hose kw’isi akaba yarashimiye abasirikare ba America bakoze iyi operasiyo yo kwica iki kihebe abashimira ku kazi keza bakoze muri Syria.

Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi wari umuyobozi Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic state

Umutwe wa Islamic state ukaba uri umutwe w’iterabwoba waje nyuma y’imitwe nka Al-Khaida na Al-shabab akaba ari imitwe nayo America yagiye yikanga uko bwije nuko bukeye , umutwe wa islamic state ukaba utaremeza iby’urupfu rw’umuyobozi wayo Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi America yatangajeko yiturikirijeho igisasu muri operasiyo yakoze mu majyaruguru ya Syria.

Islamic state ukaba ari umutwe w’iterabwoba kw’isi ugendera ku mahame akaze y’idini rya kisiramu , uyu mutwe ukaba ufite indi mitwe myinshi kw’isi uhushamikiyeho cyane mu bihugu by’abarabu no ku mugabane wa Africa urugero nk’umutwe wa Boko Haram na ADF iyi mitwe ikaba ibaruzwa ku mugabane wa Africa.

Joe Biden atangaje ibi mu gihe muri leta zunze ubumwe za America bitifashe neza aho abanya-america bakomeje kwinubira ubutegetsi bwe , ahanini bintubira izamuka ry’ibiciro muri America n’umwenda wa miliyari 30 America imaze kugeramo bavugako ntacyo ubutegetsi bwa Biden bufashije ubukungu bwa America ahubwo yishora mu ntambara zidafite inyungu nimwe kuri America n’abanya-america muri rusange.

Inzu Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi nyuma yo kwiturikirizaho igisasu yabaye umuyonga , kuburyo hasigaye ibinonko byayo gusa ikaba yari inzu ya itaje 3.

Iki gitero cyagabwe kuri uyu muyobozo wa Islamic state cyakozwe n’abasirikare 24 ba America kikaba gisa nk’icyagabwe kuri Osama bin laden wari umuyobozi Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Khaida kuko ni operasiyo ikorwa na America ku bantu baba badasanzwe bahingwa na America.

Operasiyo yo kwivugana Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ikaba yakozwe n’abasirikare 24 ba America bari baherekejwe n’indege imwe ya gikomando igenda itavuga kumwe n’indege imwe itagira umupilote , Biden akaba yavuzeko yagaye ikihebe Abi Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi kuberako yapfuye nk’ikigwari urugamba rugitangira ubwo yayise yiturikirizaho igisasu atabanje ngafatwe akurikiranwe n’ubutabera kubyo yakoze.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here