Mu gihugu cya Israel , umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amagereza (IPS) , Katy Perr ndetse na minisitiri w’umutekano muri iki gihugu cya Israel , Itamar Ben-Gvir , basohoye itangazo rihagarika abasirikare kazi (abacungagereza kazi) bo muri iki gihugu kongera gucunga umutekano wa gereza zo muri iki gihugu cya Israel.
Igihugu cya Israel , cyikaba gihagaritse abasirikare b’igitsina gore kongera gucunga umutekano wa gereza zo muri iki gihugu cya Israel , nyuma y’uko hasohotse amakuru y’uko hari umusirikare kazi wa Israel waryamanye n’imfungwa y’umunya-palestine ifungiye ibyaha by’iterabwoba.
Gusa , imyirondoro y’aba bombi bakoze imibonano mpuzabitsina y’aba umusirikare kazi w’umunya-israel ndetse n’imfungwa y’umunya-palestine , ikaba itarashyizwe ahagaragara ndetse na gereza byaba byarabereyemo ntiyashyirwa ahagaragara.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu cya Israel , bikaba byaravuzeko uyu musirikare w’umugore wa Israel yaryamanye n’umugabo w’umunya-palestina wakoze igitero cy’iterabwoba muri iki gihugu cya Israel cyahitanye ubuzima bw’abaturage benshi b’ibihugu cya Israel.
Nyuma y’aya mahano yakozwe n’uyu musirikare kazi w’umunya-israel akaryamana n’iyi mfungwa y’umunya-palestine , iyi mfungwa y’umunya-palestine ikaba yarayise yimurwa igakurwa mu cyumba aho yari kumwe n’izindi mfungwa ikajyanwa mu cyumba cyayo nyine , nkuko byemejwe n’ikigo gishinzwe gereza muri Israel , IPS.
Mugihe uyu musirikare kazi w’umunya-israel kuri ubu watawe muri yombi yarimo ahatwa ibibazo , akaba yaravuzeko hari n’abandi basirikare kazi baryamanye n’iyi mfungwa , yakatiwe gufungwa burundu nyuma y’igitero cy’iterabwoba yakoze muri iki gihugu cya Israel.
Muri Israel , hakaba haragiye humvikana inshuro nyinshi abasabako abagore bakurwa mu kazi ko gucunga gereza zo muri Israel ariko by’umwihariko bagakurwa kuri gereza zifungiyemo abakoze ibyaha bikomeye , gusa bikaba ntacyo byari byaratanze , minisitiri Itamar Ben-Gvir akaba yaremejeko muri 2025 nta mugore muri Israel uzaba ugicunga umutekano muri gereza za Israel.