Home Amakuru Afghanistan: abatalibani bashobora gutangaza leta nshya, berekanye ibimenyetso ko ubuzima bushobora kuba...

Afghanistan: abatalibani bashobora gutangaza leta nshya, berekanye ibimenyetso ko ubuzima bushobora kuba bwiza [Inkuru-irambuye]

Mu gihugu cya Afghanistan ubuzima bwongeye gusa nkaho bwongeye kugaruka nyuma y’igihe kinini muri iki gihugu harimo akaduruvayo kumwe na kavuyo kenshi bivanze no kurasana kumwe n’ibitero byubwiyahuzi nyuma y’iminsi 4 hasojwe igikorwa cy’ingabo za leta zunze ubumwe za America zivuye muri iki gihugu cya Afghanistan ku kibuga k’indege I kabul hakanjya mu minwa y’ingabo z’abatalibani bisa nkaho byagaruye ituze muri Afghanistan.

Nyuma yuko ingabo z’abatalibani zafataga ubutegetsi bwa Afghanistan tariki 14 Kanama , ubwo abatalibani bafata ubutegetsi bwa Afghanistan perezida wari uyoboye iki gihugu Ashraf Ghani agahunga ibi byari inkuru mbi ku baturage batuye muri Afghanistan by’umwihariko mu murwa mukuru w’iki gihugu I kabul , guhera ubwo ubuzima bwa banya-Afghanistan bwarayindutse ibintu bitangira kwivanga ubuzima buracurama ibikorwa by’ubucuruzi henshi muri Afghanistan byarafunze ibindi birahagarikwa , imiryango mpuzamahanga yafashaga abantu igakora n’ibindi bikorwa bitandukanye nabyo birafunga ibihumbi bya banya-Afghanistan bavuye mukazi bakoraga kaburi munsi maze bamwe batangira no guhunga iki gihugu cya Afghanistan banjya mu bihugu bitandukanye byegeranye n’igihugu cya Afghanistan, ibi byose byagaragariraga ku kibuga kidege I kabul doreko mu minsi 15 aka kavuyo kagaragaraga kuri iki kibuga cya Kabul hanagabwe igitero cy’ubwiyahuzi n’umutwe wa IS cyigahitana abasirikare 13 ba leta zunze ubumwe za America.

Nyuma y’iminsi 4 umusirikare wa nyuma wa leta zunze ubumwe za America avanye ikirenge cye kubutaka bw’igihugu cya Afghanistan hari ibintu bimwe na bimwe byatangiye kunjya ku murongo kuburyo hari ikizere cyuko ubuzima bwiza bushobora kongera kugaruka muri iki gihugu cya Afghanistan , hashize ibyumweru 2 abatalibani bafashe ubutegetsi nyuma y’uko bamaze gufata ubutegetsi ikigo cya WU(Western Union) gikora ibikorwa byokoherezanya amafaranga mu bihugu birenga 200 byo kw’isi bitandukanye gikoreramo cyahise gihagarika imikoere yacyo muri Afghanistan burundu , ku munsi wa 4 tariki 2 Nzeri ikigo cya WU kibinyujije kurukuta rwabo rwa Twitter cyongeye gutangazako cyongeye gufunguye ibikorwa cyabyo byokohererezanya amafaranga muri Afghanistan WU yatangajeko koherezanya amafaranga muri Afghanistan bizaba bingana n’ubuntu ku batuye muri Afghanistan.

al jazeera yatangajeko yabonye amakuru avugako abatalibani ku gicamusti cyo kuri uyu watanu bagomba gutangaza goverinoma nshya igomba kuyobora inzibacyuho muri Afghanistan .

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here