Umukuru w’igihugu yifurije isabukuru nziza y’imyaka 60 umugore we Madam Jeannette Kagame  , mu myaka irenga 30 bamaranye

Umukuru w’igihugu yifurije isabukuru nziza y’imyaka 60 umugore we Madam Jeannette Kagame , mu myaka irenga 30 bamaranye

Umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza umugore we Madam Jeannette Kagame , wujuje imyaka 60 y’amavuko kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kanama 2022 , mu myaka irenga 30 bamaranye nk’umugabo n’umugore.

Madam Jeannette Kagame , akaba yaravutse mu mwaka 1962 tariki 10 Kanama , akaba yarashakanye na nyakubahwa Perezida Paul Kagame Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse bakaba bamaranye imyaka irenga 30.

Perezida Paul Kagame , abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter akaba yifurije isabukuru nziza y’imyaka 60 , Madam Jeannette Kagame umugore we bamaranye imyaka irenga 30 ishize bari kumwe , kuri uyu wa gatatu , akaba aribwo Perezida Paul Kagame yamwifurije isabukuru nziza.

Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Twitter ye yagize ati ” Isabukuru nziza y’amavuko Jeannette! Ku myaka 60 wujuje. tekereza imyaka irenga 30 tumaranye turi kumwe – n’igihe buri kimwe abari ku muryango n’igihugu tureberera hamwe ikigomba gukorwa . mu gukora cyane buri munsi dusabwa byinshi kandi byiza . Imana iduhe umugisha muri byose “.

Madam Jeannette Kagame na Perezida Paul Kagame bakaba bamaranye imyaka irenga 30 nk’umugabo n’umugore , bakaba barabyaranye abana 4 aribo Ivan Kagame imfura y’umuryango , Ange Kagame , Ian Kagame na Brain Kagame bucura w’umuryango.

Umuryango wa Perezida Paul Kagame na Madam Jeannette Kagame , uy’umuryango ukaba umaze no kubona abuzukuru babiri , umukobwa wabo Ange Kagame umwana wa kabiri mu muryango , amaze kwibaruka kumwe n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand.

Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’imyaka 60 Madam Jeannette Kagame , umugore we bamaranye imyaka irenga 30 bari kumwe , nk’umugabo n’umugore.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *