Umikinnyi Kwizera Olivier wa kiniraga ikipe ya Rayon Sport akaba n’umuzamu w’ikipe y’iguhugu Amavubi kuru wakane nibwo yatangaje kahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu atazongera gukina umupira wa maguru kandi ko haribindi agiyemo gukora atabifatanya no gukina umupira wa maguru.
Umukinnyi akaba n’umuzamu Kwizera Olivier mu magambo ye yatangarije umunyamakuru wo kuri Radio Frash FM mu kiganiro kimikino yamubwiyeko asezeye umupira wa maguru burundu kandi ari icyemeze amaranye agihe kinini agifite rero kuba asezeye suguhubuka ahubwo ko yarabimaranye igihe kinini umunyamakuru amubajije niba hari umutoza cyangwa abakinnyi yabiganirijeho yamusubijeko ari umwanzuro we yafashe ku giti cye nta muntu yagijije inama ndetse ko n’umuryango we ntabyo bari bazi , amubajijeko hagize umutoza cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha amusabye kugaruka gukina umupira wa maguru niba yagaruka cyangwa yakomeza icyemezo cye ya fashe , umukinnyi Kwizera yavuzeko ntagisubizo afite cyo kumusubiza muri ako kanya amubajije aho yaba agiye kwerekeza yavuzeko azabitangaza mu minsi irimbere.
Hakomeje kwibazwa kucyatumye uyu mukinnyi asezera akiri muto doreko yarageze mu myaka myiza yo gukina umupira wa maguru , umunyamakuru yamubajije niba icyaba cyimuteye gusezera ku mupira wa maguru akiri muto bikomoka kubihano yafatiwe n’urukiko yavuzeko ntaho bihuriye ahubwo ari umwanzuro we bwite kuko gukina umupira wa maguru n’ibintu yakoraga nk’umwuga umutunze kuba asezeye ku mupira wa maguru ntaho bihuriye nibihano yahawe n’urukiko , uyu mukinnyi akaba amasezerano yarafitanye nikipe ya Rayon Sport yari yararangiye akaba yatangajeko yategereje ko asezera nta masezerano afitanye n’ikipe iyo ariyo yose.
Kwizera Olivier akaba yarakiniye amakipe menshi atandukanye harimo Apr FC , Rayon Sport ,Isonga Fc agakinira ikipe ya Bugesera Fc akaba yaranakiniye ikipe ya Free State Stars yo muri Africa yepfo aho iyi kipe ya mutije mu ikipe ya Mthatha Bucks nayo yomuri Africa yepfo yagarutse mu Rwanda akinira ikipe ya Gasogi United Kwizera Olivier akaba yaranabaye umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi makuru kumwe n’Amavubi mato , umuzamu Kwizera Olivier aherutse guhamwishwa n’urukiko icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bamukatira umwaka umwe ariko usubitse bategeka karekurwa abenshi bakomeje kwibaza niba aricyo cyamuteye gusezera umupira wa maguru akiri muto gusa nta ntumwe uramenya impamvu nyamukuru yateye uyu mukinnyi gusezera kuri ruhago.