Mu mukino wahuzaga igihugu cya Denmark ni gihugu cya Finland mu gikombe cya Euro2020 waberaga kuri stade ya Copenhagen muri Denmark ahagana kumunota wa miringo ine na rimwe nibwo umukinnyi w’igihugu cya Denmark Christian Eriksen waruri gukina byatunguranye angwa hasi amera nkubuze ubwenge bayise bahamagara abaganga byihuse ngo bamwiteho gusa yaje gukurwa mukibuga ubuzima bwe butameze neza match iza nogusubikwa
Nyuma ishyirahamwe rijinzwe ibyimikino kumugabane wiburayi UEFA ryasohoye statement ivugako umukinnyi Eriksen yahawe medical emergency kandi yanjyanywe kwa muganga mubitaro kandi akaba yamaze kugarura ubwenge ameze neza.
Simon Kjaer Capitani wa Denmark
Ni umugabo wagarutseho mu binyamakuru byinshi kumwe na banyamakuru benshi ni intwari yagaragaje umurava n’urukundo ubwo umukinnyi Eriksen yarari mubyago, ubwo Eriksen yangwa mukibuga Simon niwe wa mbere wagiye kumuha ubufasha bwihutirwa nyuma Simon yabwiye Medical staff y’ikipe ya Denmark kuza bihuta cyane ngo barebe ikibazo umukinnyi agize ubwo, Eriksen yararimo aravurwa ameze nabi Simon Kjaer yabwiye abakinnyi b’igihugu cya Denmark kuza bakazenguruka umukinnyi Eriksen kugirango hatagira ubona ibiri kuba cyangwa ibitangazamakuru bigakomeza gutangaza ibirikuba kumukinnyi ,Simon niwe wegereye umugore wa Eriksen aramuhoza umubwirako ari umugabo we Eriksen ari muzima ntacyo ari bube atuze areke kurira abantu bahaye icyubahiro iyi Intwari Simon Kajaer.
Nyuma yuko umukinnyi Eriksen amaze guhembuka amaze kugaruka mubuzima ari kuvuga kubusabe bw’abakinnyi b’ikipe zombi basabyeko match yasubukurwa ntampamvu yogusubikwa UEFA ari nayo ishinzwe iyi mikino yemejeko match yasubukurwa igakomeza igakinwa umukino waje gukomeza birangira igihugu cya Finland gitsinze igitego kimwe kubusa bwa Denmark igitego cya tsinzwe narutayizamu wa Finland Pohjanpalo wagaragaye atarimo guserebura igitego atsinze mu rwego rwo kwihanganisha mugenzi we warumaze guhura nibyago mu mukino.
Muri uyu mukino ubwo Erkisen yasohorwaga mukibuga humvikanye urusaku rwa bafana bo kumande zombi barimba abandi bakabikiriza ubwo abafana ba Finland baririmbaga izina “Christian” maze abafana ba Denmark bakabikiriza barimba izina “Eriksen” akanya keza muri football kongeye kwereka ubumwe no gushyirahamwe imbaraga mu mupira w’amaguru.
Abakinnyi batandukanye bagiye bifuriza uyu mukinnyi kuza gukira vuba harimo umukinnyi w’igihugu cyu Bubirigi Lukaku ubwo Lukaku yatsindaga igitego cyambere yagiye guserebura maze afata camera maze aravugango “chris ,i love you” bivugango chris ndaguknda cyane ubwo yashaka kumutura igitego yaramze gutsinda umukinnyi Christian Ronaldo yanditse avugako amasengesho yose anjya kuri Eriksen no kumuryango we yakomeje avugako abakunzi bumupira w’amaguru bose bifatanyije nawe kandi bafite ikizere cyuko bari bwakire amakuru meza yokugaruka vuba kwa Eriksen mu kibuga asoza agira ati komeza ukomere Chirs, perezida wa EUFA yanditse kurukutarwe rwa twitter ati umupira w’amaguru n’imwiza kandi n’imikinire ya Eriksen n’imyiza tukwifurije gukira vuba Eriksen.
Ubu umukinnyi Christian Eriksen yakize ameze neza kandi arikumwe numuryango we ari kuganira akaba yamaze kuva muri condition mbi yararimo akingwa mukibuga.