Umukinnyi Cristiano Ronaldo yemejeko azahagarika gukina umupira wa magaru burundu , igihe igihugu cye cya Portugal cyaba gitwaye igikombe cy’isi cya Qatar world cup 2022 , kigiye gutangira kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 muri Qatar.
Mu kiganiro cy’iminota 90 , Cristiano yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan gikomeje kuri kocoza mw’isi y’umupira wa maguru , uy’umukinnyi yagarutse ku kuba yasoza kariyeri ye yo gukina umupira wa magaru burundu , igihe igihugu cye cya Portugal cyaba gitwaye igikombe cy’isi.
Ronaldo ubwo yabazwaga niba azahagarika gukina ubwo Portugal izaba itwaye igikombe cy’isi , yaragize ati ” yego , nzamanika inkweto.100% , ntubaha urukundo abafana bangaragariza ndetse no mugihe ntigeze ngera mu kibuga , no mugihe bazamvuga nabi bazahora mu mutima wanjye , ibihe byose bazampora ku mutima “.
Ronaldo kandi akaba yagarutse ku kuba yarasohotse ku mukino wa Manchester United na Tottenham Hotspur utarangiye , avugako ko yicuza ku kuba yarasohotse umukino utarangiye ariko nanone yongeraho ko yumva yarasuzuguwe n’umutoza ErikTen Hag.
Yagize ati ” n’ikintu nticuza kuba narasohotse kuri sitade ubwo twahuraga n’ikipe ya Tottenham Hotspur ,,,,,,, ariko mu buryo bundi numva narasuzuguwe n’umutoza Erik Ten Hag , njyewe ntago ntakemerera umutoza kunshyira mu mukino ubura iminota itatu , Si ndumwe murabo bakinnyi”
Uy’umukinnyi Ronaldo kandi abajijwe kw’ikipe yumvako yatwara igikombe cya shampiyona ya Primer League , akaba yavuzeko mugihe Manchester United itagitwara yakishimira ko arsenal yo yagitwaye , bitewe n’uburyo akunda iy’ikipe n’umutoza wayo kandi ko Arsenal ifite ikipe nziza.
Ronaldo , abajijwe ku kuba umubano we na Manchester United utaba wamaze kurangira burundu bitewe n’ikiganiro yakoze , yaragize ati ” ndatekerezako byaba aribyiza kw’ikipe ya Manchester United nanjye ubwanjye ku kuba buri wese yatangira ubuzima bushya , muri kariyeri yanjye”.
Cristiano akaba ari mu gihugu cya Qatar aho ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Portugal bitegura imikino y’igikombe cy’isi izatangira tariki 20 Ugushyingo 2022 , gusa amakuru akaba avugako ikipe ya Manchester United yitegura gutandukana burundu nuy’umukinnyi nyuma y’iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan.