Ikipe y’igihugu amavubi kera kabaye yongeye kwihagararaho imbere y’abana b’igihugu cya Senegal mu mukino wa nyuma wo mu matsinda yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa (AFCON2023) kizabera muri Ivory Coast.
Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba yaje kwihagararaho kuri sitade ya Huye ubundi ikabasha kubona inota rimwe naryo ryabonetse ku munota wa nyuma w’umukino , ku gitego cya tsinzwe n’umukinnyi , Niyonzima Self.
Kuri uyu wa gatandatu , tariki 9 Nzeri 2023 , ikipe y’igihugu amavubi akaba aribwo yari yakiriye ikipe y’igihugu ya Senegali mu mukino usoza amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Africa (AFCON2023) kizabera muri Ivory Coast.
Urwanda (Amavubi) rukaba rwasoje ari urwa nyuma n’amanota atatu (3pts) muri ir’itsinda rwari rurimo aho byarangiye igihugu cya Senegal kiriyoboye n’amanota (14pts), Mozambique ari iya kabiri n’amanota(10pts).
Muri uy’umukino Senegali ikaba ariyo yafunguye amazamu ku gitego cya tsinzwe n’umukinnyi wayo Camara agitsinze ku munota wa 66′ w’umukino ubundi kiza kugomborwa n’umukinnyi , Niyonzima Self , agitsinze ku munota wa nyuma w’umukino.
Gusa uy’umukino , Senegal ikaba itarigeze iwushyiramo imbaraga kuko iki gihugu cyohereje abana batwaye igikombe cya Africa under 17 na 20 ndetse n’abatwaye igikombe cya CHAN kugira ngo aribo baza gukina uyu mukino utarugize icyo uvuze.
Ikipe y’igihugu Amavubi muri uy’umukino akaba yaje kwihagararaho imbere y’aba bana ba Senegal akabasha kugombora igitego yari yatsinzwe ku munota wa 66′ w’umukino ubundi umukino uza kurangira ari igitego (1-1).